Dr.Frank na Madame mu kiriziya ya Kibeho mu karere ka Nyaruguru
Dr. Frank Habineza yabanje kwiragiza Imana muri Kiriziya ya Kibeho mbere yo kw’iya mamaza
Ku munsi 11 wo kwa mamaza kandida Perezida Dr.Frank Habineza mu Karere ka Nyaruguru, mbere yo kujya guhura n’abaturage baho ngo abagezeho imigabo n’imigambi ye yabanje kujya kwiragiza Imana muri Kiriziya Gatorika ya Kibeho ahafatwa nk’ahantu hatagatifu kuri Kiliziya Gatorika.
Dr.Frank n’umugore we ni abayoboke ba Kiriziya Gatorike cyane nk’uko babyeretse abanyarwanda ubwo bitabiraga igitambo cya Misa i Kibeho.
Ni ubusanzwe Dr.Frank Habineza mu bikorwa bye byo kw’iya mamaza akunze kugaragaza ko yizeye Imana kandi ko izamufasha agatsinda amatora.
Ibi bikaba bishimangirwa na zimwe mu ndirirmbi ze bakunze gucuranga igihe cyo gushyushya abitabiriye kuza kumva imigambo n’imigambi ye zigira ziti”Mwizere Imana ntakizabananira”
Nyuma y’iki gitambo cya Misa biteganyijwe ko aza guhura n’abaturage bo mu murenge wa Kibeho(Ndago)nyuma akaza gukomereza gahunda yo kwiyamamza mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka muri Centre yaho, aho naho ari buze kubagezeho imigabo n’imigambi ye abafite azabagezaho namara gutsinda amatora.
Dr.Frank yari amaze imyaka 6 mu Nteko nshingamatego y’u Rwanda umutwe w’Abadepite ari Vice Perezida wa Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Muri iyi Komisiyo agaragaza ko yabashije kuvuganira abanyarwanda ku bibazo bari bafite kandi ko 70% yabigezeho.
Bimwe mubyo agaragariza abanyarwanda hari ku gabanya imisoro y’ubutaka yavuye ku mafranga 300/m2 ikajya kuri 80/m2 ndetse na Mituel aho mbere uwishyuraga yamaraga ukwezi kwose kugirango avurwe ariko kuri ubu iyo yishyuye ahita avurwa ako kanya.
Dr.Frank, kuri ubu avugako mubyo ashyize imbere ni ugukuraho burundu umusoro w’ubutaka ndetse no kugurira imiti muri za farumasi zose zo mu Rwanda kuri Mituel nk’uko RAMA n’izindi Mituel zikora.