Goma: Igisirikare cya RDC cyemeje ko ikibuga cy’indege cya Goma cyateweho ibisasu 

Igisirikare cya RDC cyemeje ko ikibuga cy’indege cya Goma cyateweho ibisasu 

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024 cyemeje ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma cyaraye kigabweho ibitero.

Mu gitondo cy’uyu munsi, habyutse amakuru y’uko ibisasu bibiri byaguye ku Kibuga cy’Indege cya Goma mu rukerera, byangiza indege y’intambara ya Sukhoi-25.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, yatangaje ko ‘drones’ ari zo zarashe kuri iki kibuga cy’indege.

Uyu musirikare yasobanuye ko izi ‘drones’ zari zigambiriye indege z’intambara za RDC zari ziparitse kuri iki kibuga, ariko ko nta n’imwe zarasheho.

Lt Col Ndjike yatangaje ko ahubwo, ibisasu by’izi ‘drones’ byaguye ku ndege za gisivili, zirazangiza.

Yagize ati “Drones z’intambara zari zigambiriye indege z’igisirikare cya RDC ariko turabamenyesha ko ntacyo zabaye ariko iza gisivili zo ntizakozweho ahubwo zanangiritse.”

Ibi bisasu biguye ku Kibuga cy’Indege cya Goma mu gihe ibice byegereye uyu mujyi birimo Umujyi wa Sake na Gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo biri kuberamo imirwano.

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko mu rwego rwo kuwurinda kugira ngo udafatwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23, woherejwemo abasirikare benshi bawurinda.

Ndjike yemeje ko ntacyo indege z’intambara za RDC zabaye.