Imodoka za ‘Tesla Cybertruck’ zifite imiterere itangaje, zageze ku isoko

Bwa mbere bivugwa hari mu 2019, ubwo uruganda rwa Tesla rw’umuherwe, Elon Musk, rwatangaje ko rugiye gushyira hanze imodoka zidasanzwe zikoresha amashanyarazi. Byari byitezwe ko iya mbere izagera ku isoko mu 2021.

 

Ntibyakunze ko muri uwo mwaka zishyirwa ku isoko kubera impamvu zitandukanye, kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2023, ubwo ku cyicaro gikuru cy’uru ruganda giherereye mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas, haberaga igikorwa cyo kuzimurika bundi bushya.

Kuri uwo munsi bamwe batashye bitwaye muri izi modoka zidasanzwe. Ni nyuma y’uko mu Ukwakira, ubwo uruganda rwa Tesla, rwatangazaga inyungu rwagize mu gihembe cya gatatu cy’uyu mwaka, rwari rwatangaje ko hari abarenga miliyoni, bari bamaze kugaragaza ko bazahita bagura izi modoka zigisohoka ndetse baranabyishyurira.

Imiterere yazo irihariye

Izi modoka zikoze mu byuma bikomeye bidasigwa amarangi kandi bidashobora kuzaho umugese cyangwa ngo bitoborwe n’amasasu. Zifite ishusho ya ‘polygone’ n’imfuruka zityaye.

Zifite ibirahure bikomeye ku buryo uwateraho ikintu gifite umuvuduko wa kilometero 112 ku isaha kidashobora kubyangiza.

Zifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ifite uburemere bw’ibiro 1,133 ndetse ikaba yakurura n’ibifite uburemere bw’ibiro ibihumbi 4,989.

Mu gihe cy’impanuka ntishobora guhombana nk’uko bigenda ku zindi. Yo urayigonga ntihagire icyo iba ahubwo iyawe igashwanyagurika.

Uburebure bw’imodoka imwe ni metero 5,8, ubugari ni metero ebyiri ndetse ifite metero 1,79 kuva hasi ujya hejuru.

Inyuma ahashyirwa imizigo, hafite imyanya yo gucomekaho ibikoresho by’amashanyarazi hafite ingufu za Volt ziri hagati ya 120 na 240 ku buryo hatanga umuriro unagana Kilowatt 11,5.

Amatara yazo afite ubushobozi bwo kumurika muri metero 480 imbere yayo.

Inyinshi muri zo zizashyirwa hanze mu ntangiriro za 2024. Harimo izifite ingufu zizihutisha zituruka mu mapine yinyuma dukunze kuvuga ko ‘zikururira inyuma’, izajya iba ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 402 batiri yayo itarashiramo umuriro. Izagurishwa 60.990$.

Uru ruganda rwatangaje ko ruzasohora kandi iy’ubwoko bwihariye aho ingufu ziyihutisha zituruka mu mapine yose uko ari ane bimwe tuvuga ngo ‘zikururira imbere n’inyuma’ [AWD]. Izaba ifite ubushobozi bwo gufata umuvuduko w’ibilometero 96 mu isaha mu gihe cy’amasegonda 4,1, n’umuvuduko ntarengwa wa kilometero 180 ku isaha. Izajya igurishwa 79.990$.

Hari izindi kandi zizajya zigurishwa 99.990$, zizajya hanze zifitemo moteri eshatu ziziha ingufu za moteri zigera kuri 845, ibizwi nka horsepower.

Zizaba kandi zifite ingufu zingana na 10.296 ziha amapine ubushobozi bwo kwikaraga cyane bigatuma imodoka yihuta ku muvuduko wo hejuru mu gihe gito ibizwi nka ‘Torque’.

Tesla yatangaje ko hari benshi bataragerwaho n’izi modoka ariko ko umwaka utaha wa 2024 hari izizatangira kugera hanze ndetse ko byibuze mu 2025 uru ruganda ruzaba rukora izi modoka za Cybertruck ibihumbi 250 ku mwaka.

Zifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ifite uburemere bw’ibiro 1,133

Inyuma ahashyirwa imizigo, hafite imyanya yo gucomekaho ibikoresho by’amashanyarazi hafite ingufu za Volt ziri hagati ya 120 na 240 ku buryo hatanga umuriro unagana Kilowatt 11.5

Izi modoka kandi zakurura n’ibifite uburemere bw’ibiro ibihumbi 4,989

Amatara yazo afite ubushobozi bwo kumurika muri metero 480 imbere yayo

Leave a Reply