Nyuma y’amakuru yavugaga ko umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza witwa Superintendent of Police (SP) Eugene Musonera yafunzwe akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Boniface Rutikanga yabwiye Taarifa ko ‘koko’ uwo mupolisi ari kubazwa kubyo akurikiranyweho.
Musonera yari asanzwe ayobora Polisi mu Karere ka Nyanza, abo bita District Police Commander, DPC.
Mu mpera za Mata, 2024 nibwo yatawe muri yombi.
Aho i Nyanza niho avuka, mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana.
Uko Ibye byamenyekanye?
Ni inkuru yatangiye kwandikwa n’UMUSEKE uvuga ko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu minsi yashize bitashimishijwe no kumva ko DPC Musonera yemerewe kuzashyira ururabo ku mva ishyinguwemo imibiri y’Abatutsi kandi abakuru bamuzi bari bazi uruhare rwe mu bugome bwakorewe Abatutsi.
Abamuzi, nk’uko icyo ikinyamakuru cyabyanditse, bavuga ko hagati ya Mata na Nyakanga, 1994, SP Eugene Musonera yigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya ESPANYA kandi yagendanaga imbunda akajya no kuri bariyeri.
Inkuru dukesha Taarifa ikomeza ivuga ko yabajije Umuvugizi wa Polisi niba koko iyo nkuru ari impamo maze kuri WhatsApp ati: “DPC yahamagajwe kugira ngo hakurikiranwe ibyo avugwaho”.
Bamwe mu barokotse Jenoside batuye aho bikekwa ko yaba yarakoreye Jenoside bavuze ko mu gihe cya Gacaca uriya mupolisi yavugwaga mu bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko atigeze aburanishwa kuko abireguraga icyo gihe bavugaga ko batafatanyije nawe bwicanyi