Uganda yagaragaje Maj Gen Fred Rwigema nk’intwari yayo

 Ubuyobozi bwa Uganda bwagaragaje ko bufata Maj Gen Fred Rwigema nk’intwari y’iki Gihugu yaharaniye impinduramatwara.

Ubutwari bwa Rwigema bwagarutsweho na Julius Kivuna ushinzwe amahoro n’umutekano mu Karere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, ubwo yari mu nama yamuhuje n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’u Rwanda.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi mu 2024, i Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba n’ibyemezo byafashwe mu nama nk’iyi yabereye i Kabale mu Ukuboza mu 2023.

Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine ndetse n’abandi batandukanye barimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Julius Kivuna ushinzwe amahoro n’umutekano mu Karere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, yagaragaje ko bishimiye kwakirirwa i Nyagatare, aho Maj Gen Fred Rwigema yatangarije urugamba rwo kubora u Rwanda.

Yakomeje agaragaza ko igihugu cye gifata Maj Gen Fred Rwigema nk’intwari.

Ati “Twishimiye uko mwatwakiriye mu gihugu cyanyu cyiza cyane, twakiriwe neza hariya hantu h’amateka muri Nyagatare, aho nyakwigendera Fred Rwigema, intwari yacu, uwaharaniye impinduramatwara wacu, yatangarije ugusubira mu rugo kw’abarwanyi b’impinduramatwara b’Inkotanyi barwanye bakabohora u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko “Byari ibihe by’amarangamutima n’amateka kuri benshi mu bagize Itsinda nyoboye, ndavuga benshi kuko hari bamwe bari bakiri bato batamenye aya mateka ariko twe twari dukuze turabyibuka kandi ni urwibutso rukomeye.”

Rwigema ni umwe mu bantu bagize uruhare mu kubohora Uganda aho umuryango we wari warahungiye, nyuma aza gukomeza uru rugamba mu gihugu cyamubyaye, u Rwanda.

Mu bwana bwe, Fred Rwigema yakundaga kwibaza icyatumye iwabo bava i Rwanda n’icyabuze kugira ngo basubireyo, yakundaga gusoma ibitabo by’abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung na Fidel Castro.

Mu 1974 nibwo yiyemeje kureka amashuri asanzwe, ajya muri Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politike.

Mu wa 1976, yayikomereje muri Mozambique, ari kumwe n’abandi mu mutwe wa FRONASA bari hamwe n’indi mitwe bafashwa na Mwalimu Julius Nyerere nka Zanu, Zapu, ANC, KM na FRELIMO.

Mu 1979 yari mu bagaba ba FRONASA mu ntambara yavanyeho ubutegetsi bw’igihugu bwa Idi Amin, ayoboye “Mondlane 4 th Infantry Column”.

Mu 1981, hamwe n’abandi basore 27, barimo Abanyarwanda babiri Rwigema Fred na Paul Kagame, batangiranye na Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cya Obote.

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko kuva muri 1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, Ishami rya gisirikare rya NRM. Ni ho yaboneye umwanya wo gukomeza gutoza intambara Abanyarwanda.

Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.

Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b’u Rwanda na Uganda

Ubutwari bwa Rwigema bwagarutsweho na Julius Kivuna ushinzwe amahoro n’umutekano mu Karere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda