RDC: Abasenyeri Gatolika basabye leta kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko

RDC: Abasenyeri Gatolika basabye leta kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko

Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENCO, yasabye guverinoma guca intege ibikorwa by’ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko muri iki gihugu, kuri uyu wa 18 Mutarama 2024.

Aba bepiskopi babinyujije mu butumwa bahaye umutwe ugira uti “Uriganya ntazaba mu nzu yanjye”, bwakuwe mu gitabo cya Zaburi 101, umurongo wa karindwi.

Basabye ko hashyirwaho politiki igamije gushimangira ubufatanye mu benegihugu nyuma y’amatora aherutse muri iki iki gihugu ndetse inkiko zigakemura ibibazo byose by’ubujurire ku byavuye mu matora aheruka no gukorera abaturage aho gukorera abantu ku giti cyabo.

CENCO kandi yasabye Abanye-Congo gukorera hamwe mu bufatanye n’ubwumvikane hirindwa ko igihugu cyakwisanga mu mvururu n’amacakubiri.

Nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga, nyuma yo gukora isuzuma ku bibazo byagaragaye mu matora, abasenyeri gatolika bemeje ko “igihugu cyabo kiri mu kaga, nta gihugu gishobora kwiyubaka hirengagijwe indangagaciro.”

Mu butumwa bwabo basabye Perezida Tshisekedi guharanira ubumwe n’ubusugire bw’igihugu, bamwizeza ko biteguye kumufasha mu buryo bushoboka bwose ku buryo manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma izagera ku ntsinzi ku nyungu z’abaturage. Inkuru dukesha igihe.com