Ingabire Victor arasaba urukiko ko yahanagurwaho ubusembwe azabone uko yiyamamaza mu matora ya President

Ikirego Ingabire Victoire Umuhoza yagejeje mu Rukiko Rukuru cyatangiye kuburanishwa aho asaba guhanagurwaho ubusembwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko kuva yafungwa atitwaye neza, bityo ko ubusabe bwe butahabwa agaciro.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare nibwo Ingabire yageze imbere y’Urukiko. Yari yambaye ikanzu irimo ibara ry’umukara n’ikote ryiganjemo kaki.

Perezida w’Urukiko Rukuru yamuhaye ijambo, asobanura ko yanditse asaba gukurirwaho ubusembwa kuko yafunzwe nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rukuru rwa Kigali mu rubanza rwaciwe tariki ya 30 Ukwakira 2012.

Icyo gihe yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa mu 2018, yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame.

Ati “ Mboneyeho gushimira Perezida Kagame iyo neza yangiriye kandi n’imbere y’Imana ntizibagirana.”

Yagaragaje ko ubwo yahabwaga imbabazi, yagiriwe inama y’uko agomba kwitwararika mu kutitesha amahirwe y’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

Ibyo birimo kudasubira mu byaha yahaniwe, kurwanya ipfobya rya Jenoside n’ibindi.

Yavuze ko impamvu ashingiraho asaba guhanagurwaho ubusembwa, ari uko imyaka itanu iteganywa yageze, kandi impanuro yahawe n’Ubuyobozi bwa RCS yagerageje kuzikurikiza no kubyubahiriza.

Ibyo birimo guhura n’abayobozi baho yari atuye, kubana neza n’abandi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Ati “Nkaba numva ibyo bikorwa byose naragerageje kubikora. Kuba hashize imyaka itanu ndekuwe, kuba naragaragaje imyitwarire myiza ni yo mpamvu nsaba gukurirwaho ubusembwa.”

Umwunganizi we mu mategeko, Me Gatera Gashabana, yavuze ko harebwe ingingo z’amategeko zigaragaza ibigomba kuba byuzuye kugira ngo umuntu asabe ihanagurabusembwa.

Bimwe mu byari bikubiye mu iteka rya Perezida rimuha imbabazi, harimo aho yasabwaga ko mu gihe agiye kujya hanze agomba kubisabira uruhushya Minisitiri w’Ubutabera kandi ngo yarabyubahirije nubwo atigeze asubizwa.

Yagaragaje ko uwo yunganira yemeye kubaha ibyo yategekwaga nubwo yari afite umuryango we hanze y’igihugu kandi umugabo we yari arwaye ariko ntiyajya kumureba kuko yagombaga kubahiriza ibiteganywa n’ibikubiye mu iteka rya Perezida rimuha imbabazi.

Yavuze ko umuntu wakatiwe agahabwa imbabazi cyangwa agafungurwa ataba yarabaye igicibwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko usabye ihanagurwabusembwa wese adahita abyemererwa ahubwo bisaba ko uwafunguwe yaba yararanzwe n’imyitwarire myiza.

Busanga ihanagurabusembwa ridahita ritangwa kuko umushingamategeko yagaragaje ko urukiko rushobora kwemerera uwarisabye cyangwa ntirumwemerere.

Bwavuze ko hari impamvu zituma ubusabe bwa Ingabire Victoire budakwiye kwemerwa.

Zirimo ko mu gihe cyose yamaze ahawe imbabazi, atigeze yubahiriza ibyo yategekwaga muri iryo teka.

Ingingo ya kabiri y’iteka rimuha imbabazi, iteganyaga ko uwahawe imbabazi agomba kwiyereka ubushinjacyaha bw’ibanze bw’aho aba mu gihe cy’iminsi 15 no kumenyesha umudugudu n’akagari atuyemo, kwitaba Ubushinjacyaha bw’aho atuye rimwe mu kwezi, gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Bwagaragaje ko ibyo yari yategetswe atigeze abyubahiriza, rutanga urugero ku bijyanye no kujya yitaba umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi.

Bwavuze ko mu 2020 kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza, mu 2021 kuva muri Gicurasi kugera muri Kanama, mu 2022 mu Ugushyingo atigeze yitaba n’umwaka ushize mu kwezi kwa Werurwe na Ukuboza.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu byo yitwazaga nk’impamvu yo kutitaba harimo ibihe bya Covid-19 nubwo atari byo.

Bwavuze ko hari amezi abantu batigeze bitaba ariko muri ayo mezi yagaragajwe ko atitabye ubushinjacyaha n’abandi bari mu cyiciro kimwe basinye bityo bikaba bidakwiye kwitirirwa Covid-19.

Ku bijyanye no kuvuga ko hari ubwo yitabaga ubushinjacyaha akibagirwa gusinya, nabyo bwavuze ko atari ukuri.

Nubwo Ingabire Victoire yari yagaragaje ko hari ubwo yibagirwaga kujyayo mu kwezi gukurikiyeho agasinya kabiri, Ubushinjacyaha bugaragaza ko bitaba ari byo kandi bidakwiye kugira igihindurwa ku biteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika.

Bwavuze ko kandi imyitwarire ye atari myiza, kandi ko binyuranye n’ibyo yagaragaje byo gusura abarwayi cyangwa gukora umuganda.

Imyitwarire ye yakemanzwe

Umushinjacyaha yavuze ko kuva mu Ukuboza 2019, kugeza uyu munsi, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangije Iperereza ku myitwarire ya Ingabire ku madosiye atatu aho akekwaho ibyaha bitandukanye.

Yavuze ko kugira imyitwarire myiza bitavuze gusuhuza abantu ahubwo ari ukubahiriza amategeko.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Ingabire amaze gufungurwa, yakomeje kwifata nk’umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi n’ishyaka rya DALFA-Umurinzi kandi yose ari amashyaka atemewe mu gihugu.

Yagaragaje ko binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, mu bihe bitandukanye yagiye asinya amatangazo arimo ubutumwa bugenewe abanyamuryango be kandi akabikora nka Perezida wayo.

Ingabire Victoire ubwo yatangizaga ishyaka DALF Umurinzi

Yagaragaje ko afite uburenganzira bwo gushinga ishyaka ariko hari inzira itegeko riteganya umuntu anyuramo kugira ngo arishinge bityo ko anyuranya n’iryo tegeko rigenga imitwe ya politiki.

Yasobanuye ko ku wa 14 Kamena 2022, Ingabire afatanyije na Ntaganda Bernard basohoye itangazo rigenewe abanyamakuru Ingabire yiyita Perezida wa DALFA-Umurinzi.

Yagaragaje ko muri iryo tegeko rigaragaza ko umuntu wakatiwe n’inkiko igifungo cy’amezi atandatu adashobora kuyobora ishyaka mu gihe we yakatiwe imyaka 15, bityo kuba Perezida wa DALFA-Umurinzi ari uguhonyora amategeko kandi kunyuranya nayo ari ikimenyetso cy’imyitwarire mibi.

Ingingo ya 39 y’itegeko rigenga imitwe ya politiki, ivuga ku bibujijwe ku banyapolitiki n’imitwe ya politiki guca ukubiri n’amategeko abagenga bityo ko ibikorwa bye byishe iryo tegeko.

 

 

Uburemere bw’ibyaha ni indi ngingo yatanzwe n’Ubushinjacyaha

Icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe iterabwoba n’intambara, icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, icyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha kigamije kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho ni byo yahamijwe.

Ubushinjacyaha busanga ari ibyaha bikomeye kandi biremereye ku buryo umuntu wabihamijwe atari akwiye guhabwa ihanagurwabusembwa.

Bwifashishije urubanza rwa Mushayidi Deogratias, buvuga ko Urukiko rw’Ikirenga rwanze kumugabanyiriza ibihano kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa bityo ko rushobora kwifashishwa muri uru rubanza cyangwa hakarebwa no ku zindi zatanzwe zirimo n’izaciriwe mu Bufaransa.

Yavuze ko hashingiwe ku bikorwa by’ibyo byaha yahamijwe n’uburemere bw’ibyaha, atahabwa ihanagurwabusembwa.

“Ugushungura ntakuburamo inkumbi”

Ingabire Victoire yavuze aho atagiye asinya, akenshi byaturutse kuri Covid-19 ariko ahantu yagiye asiba yagerageje gukora uko ashoboye uwo mubyizi akawusimbura.

Ati “Ugushungura ntakuburamo inkumbi, wenda nimubishungura mushobora kubibona ukundi.”

Yavuze ko imyitwarire myiza mu itegeko idasobanuwe ku buryo ibyo yakoze bitakitwa imyitwarire myiza.

Yavuze ko kuba umuyobozi w’ishyaka yagendeye ku itegeko kandi yari ataragera ku rwego rwo kugengwa n’itegeko rigenga imitwe ya Politiki kuko akiri gushaka abarwanashyaka 200 barebwa n’itegeko.

Yagaragaje ko yiyise Perezida wayo kuko ari we wayashinze ariko bari bataragira uruhare rwo kwitorera abayobozi kuko abantu 200 itegeko riteganya bari bataruzura.

Ku bijyanye na dosiye ziri muri RIB, yavuze ko ari ibijyanye no kuba yarahuraga n’abantu ubwo yari ari gushaka abayoboke b’ishyaka rye nubwo uru rwego rwagaragazaga ko ari gukoresha inama.

Nyuma y’ibitero byo mu Kinigi, mu 2019, RIB yatumiye Ingabire Victoire ngo imubaze kuri byo, ngo ahageze asobanura ko ntacyo abiziho.

Mu Ukwakira 2021, hari abantu bafashwe bivugwa ko bari bagiye gukora imyigaragambyo ariko Ingabire yasobanuriye RIB ko nta myigaragambyo yari yateguye.

Yavuze ko atari akwiye kwimwa ihanagurwabusembwa kubera ibintu yabajijweho mu myaka ihise bitigeze bigezwa mu Bushinjacyaha cyangwa ngo biregerwe inkiko.

Yavuze ko kuba Perezida Kagame yaramuhaye imbabazi bitavuze ko yari azi uburemere bw’ibyaha yahamijwe kandi no mu itegeko bitagaragaza ko hari umwihariko ushobora gushyirwaho ku byaha runaka.

Ati “Buri wese wahamwe n’icyaha ashobora guhanagurwaho ubusembwa, bityo nkaba numva ibyo ubushinjacyaha buvuga bitazahabwa agaciro kuko ikirebwaho ari imyitwarire myiza kandi nayigaragaje.”

“Inkumbi muzansangamo nto muzabone ko ari nk’umuntu ushobora gucikwa agakora amakosa, ko ntahemukiye igihugu cyanjye.”

Me Gatera Gashabana yavuze ko uwo yunganira yubahirije ibisabwa n’amategeko.

Yagaragaje ko Ubushinjacyaha butari bukwiye kuvuga ko kuba umuntu yarakurikiranywe na RIB bigize imyitwarire mibi.

Ati “Iyo imyitwarire iza kuba mibi yari gukurikiranwa mu Bushinjacyaha bwasanga harimo ibyo bwita imyitwarire mibi bukamuregera Urukiko byamuhama agahanwa. Kubera iki icyo kintu cyo gukurikiranwa kitakomeje niba koko cyarimo ikintu gifatika”

Me Gatera yavuze ko DALFA-Umurinzi idakwiye kwitwa ishyaka kuko itujuje ibisabwa biyigira ishyaka ahubwo ko ari ihuriro.

Yagaragaje ko itegeko riteganya ko umuntu wese wakatiwe igihano ashobora guhanagurwaho ubusembwa.

Ati “Biratangaje kubona Ubushinjacyaha bushaka kubuza uburenganzira bwo gukuriraho umuntu ubusembwa.”

Umushinjacyaha yagaragaje ko nubwo Ingabire ashaka guhindura inyito ya DALFA-UMURINZI ku matangazo yatangaga hariho ko ari Ishyaka riharanira imibereho myiza n’ubwisanzure kuri bose bityo ko bidakwiye kwirengagizwa.

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko Iburanisha ryapfundikiwe, icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 13 Werurwe 2024 saa tanu z’amanywa.

Ingabire Victoire umuyobozi w’ishyaka DALF UMURINZI