Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zifatanyije n’iz’iki gihugu, zirukanye ibyihebe bya Al Shabab mu mashyamba y’inzitane yo mu karere ka Eráti, aho byari bifite indiri, bake muri bo bashobora guhunga banyuze mu mugezi wa Lúrio.
Tariki 25 na 26 Mata 2024, abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab bagabye ibitero bitatu mu duce twa Manica, Nessiua na Mitaka mu karere ka Eráti, mu ntara ya Nampula iri mu Majyaruguru ya Mozambique, bica umusivili, batwika inzu, amashuri n’insengero.
Ingabo z’u Rwanda zahise zoherezwa muri ako gace kugarura amahoro n’ituze mu bahatuye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara binyuze kuri konti ya X y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), rigaragaza ko ibikorwa byo guhashya abo barwanyi byagenze neza.
Rigira riti “Kuva tariki 26 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi, habaye igikorwa gihuriweho cy’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique cyo kurwanya abaterabwabo ba Al Shabab mu birindiro byabo mu mashyamba ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Manika, mu karere ka Eráti. Bake muri abo barwanyi ni bo bashoboye gutoroka banyuze mu mugezi wa Lúrio.”
Ikinyamakuru Integriry Magazine cyanditse ko abarwanyi benshi ba Al Shabab bahasize ubuzima abandi bake bagahunga.
Club of Mozambique yatangaje ko abarwanyi ba Al Shabab bagotewe ku musozi wa Kutua, babiri muri bo bagerageje kwinjira mu baturage bafatwa mpiri bahita bashyikirizwa ubuyobozi mu gace ka Sala.
Ibi bikorwa by’iterabwoba biri gukorwa muri aka gace mu gihe hamaze iminsi handikwa abazitabira amatora ateganyijwe tariki 9 Ukwakira.
Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko komisiyo y’Amatora muri Mozambique yatangaje ko ahandi hose ibikorwa byo kwandika abazatora byarangiye, uretse mu ntara ya Cabo Delgado bongerewe igihe, bikazasozwa muri Gicurasi 2024.
Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka yibasirwa n’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu byari byaratumye ibihumbi byinshi by’abaturage bahunga.