Iyo Jenocide bavuga yateguwe nande ihagaritswe nande?

Yahagaritswe na nde?- Senateri Havugimana yanyomoje abakwirakwiza ko habayeho Jenoside yakorewe Abahutu

Senateri Havugimana Emmanuel yakomoje ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu, abababaza uwayihagaritse, iyo bavuga ko yakorewe Abahutu mu gihe bizwi ko iyakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi.

 

Yabigarutseho mu butumwa aherutse gutangira mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Bitaro bya Caraes Ndera, agaruka ku bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, babeshya ko hari indi yakorewe Abahutu.

Ni ikinyoma cyakunze gukwirakwizwa n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane bacyihishe mu mahanga, ababakomokaho cyangwa abandi bafite ipfunwe ry’uruhare rwabo mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Senateri Havugimana yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda abantu nk’abo kuko icyo bashaka ari ukongera kubona u Rwanda mu icuraburindi.

Ati ‘‘Rubyiruko rero mukomere ku ndagagaciro Nyarwanda, murwanye amacakubiri aho yaturuka hose. Mukunde igihugu cyanyu ari na cyo cyacu, mukomere ku rugamba rw’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bayita amazina atandukanye, cyangwa bavuga ngo habayeho jenoside ebyiri.’’

‘‘None se ko tuzi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo za RPF, ni inde wahagaritse jenoside yakorewe Abahutu? Ni inde wambwira uwayihagaritse?’’

Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko abavuga ibyo ari abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda kuko Abatutsi bakorewe ibikorwa bibi bya kinyamaswa kuva kera.

Yagaragaje ko ari ishema kuba mu myaka yose u Rwanda rwabayeho, aribwo hashize imyaka 30 rutekanye.

Ati ‘‘Njyewe kuva navuka mu mwaka wa 1956, nibwo bwa mbere mbonye imyaka 30 ikurikirana ishira muri iki gihugu umazu batayatwitse, batariye inka, batishe abantu, badafashe abagore n’abakobwa ku ngufu. Nibwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda muri iyi myaka hafi 70 ishize.”

Buri mwaka kuri 24 z’ukwa 11 barakubitwaga

Senateri Havugimana Emmanuel kandi yakomoje ku kuntu acyiga mu mashuri yisumbuye muri Nyamasheke, abanyeshuri biganaga ari bo bayoboraga ibitero byo kwica Abatutsi, mwaka kuwa 24 Ugushyingo, abanyeshuri b’Abatutsi bagakubitwa.

Ati ‘‘Twagize ibyago byo kwigana n’abanyeshuri bo muri Gisenyi bari abagome cyane. Abagoyi n’Abarera baratwangaga bikomeye cyane, i Nyamasheke ntabwo nzahibagirwa […] buri mwaka ku itariki 24 z’Ukwezi kwa 11 twarakubitwaga.’’

‘‘Tariki 24 Ugushyingo buri mwaka mu Rwanda hari ikiruhuko, wari umunsi w’ubutabera, bibuka umunsi Urukiko ry’Ikirenga rwashinzwe mu Rwanda […] noneho bakatubwira rero ngo ubutabera ni ugukubita inyenzi.’’

Senateri Havugimana avuga ko iyo iyo tariki yageraga abanyeshuri b’Abahutu bajyaga mu kibuga bakaririmba indirimo z’ivangura, zirimo n’igaruka ku kuntu ishuri bigagaho ryubatswe n’Abahutu mu kugaragaza ko nta Mututsi wakabaye aryigamo.

Ati ‘‘Mana we! Ukumva ibyo mu nda bivuyemo. Icyo gihe ndabyibuka 24 z’ukwa 11 mu 1972 bakubise umusore w’iwacu ku Gikongoro witwaga Macumu Emmanuel […] baje kumwica mu 1994 ariko nabwo ikintu cy’icyuma bari baramukubise ku gitsitsi cy’ijisho cyari kikigaragara.’’

‘‘Bamukubitana n’undi muhungu wo muri Komine Kivumu ku Kibuye i Nyange witwaga Gasirabo, hafi kubica. Ubwo twebwe twabaga turi he? Munsi y’igitanda! Twagira Imana tukabona burakeye.’’

Kuva i Buhutu kugera i Bututsi harimo kilometero zingahe?

Senateri Havugimana Emmanuel muri ubwo buhamya yakomoje ku kuntu Jenoside yakorewe Abatutsi iba yigishaga muri Djibouti kandi televiziyo zo mu mahanga zikaba zarerekanaga uko Abatutsi bicwa mu Rwanda, ku buryo abanyamahanga batumvaga ukuntu abantu basangiye igihugu bicana.

Ati ‘‘Noneho mu ishuri umwana aza ku ishuri yarakaye. Araza arambaza ati ‘Mwari, uri Umuhutu cyangwa uri Umututsi? Ndamubwira nti ‘Ndi Umunyarwanda’ araseka aratembagara. Ati ‘ Ibyo ntibyumvikana, ibyo mukore mwebwe ni ibiki? Kuva i Buhutu kugera i Bututsi harimo kilometero zingahe?’. Ndaseka.’’

‘‘Yari yaraye abona amashusho kuri televiziyo mu ijoro abona imibiri y’abantu mu nzuzi, abantu bicwa hano muri Kigali, icyo gihe televiziyo zo mu Bufaransa zarabyerekanaga. Ati ‘Kuva i Buhutu kugera i Bututsi harimo kilometer zingahe?’ Ndamubwira nti ‘Iyaba wari uzi ko baba bari no mu gitanda kimwe ahubwo.’’

Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko bigora abanyamahanga kumva ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, abica n’abicwa bakaba basangiye ururimwi rumwe, badashyamiranyijwe n’amadini abatandukanya dore ko Abaturarwanda benshi bari Abakirisitu ubwo yabaga, basangiye umuco ndetse n’izindi ndangagaciro.

Inkuru dukesha Igihe ikomeza ivuga ko yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guharanira gukumira ingendabitekerezo ya jenoside ndetse no kurwanya abagoreka abateka y’u Rwanda, bakimakaza amahoro, gukunda igihugu n’umurimo, kunga ubumwe ndetse n’ibindi bibahuza, kuko ari byo bizabageza ku kubaka u Rwanda rw’amahoro dore ko ari bo (urubyiruko) Rwanda rw’ejo.

Senateri Havugimana yasabye urubyiruko kuba maso kugirango amateka ya Jenoside atazongera ukundi