Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yatangiye iperereza rigamije gufata abagizi ba nabi bahaye inkongi imodoka y’ibitaro byigenga byitwa Peace Polyclinic biri i Muhanga
Umuyobozi w’ibi bitaro witwa Dr Norbert Ngadjole Lonu Norbert avuga ko iriya modoka yatwitswe mu gitondo cyo ku Cyumweru, abiyitwitse bakaba barayisanze aho iparitse mu kigo.
Uyu muyobozi avuga ko abakoze biriya ari abagome kuko batwitse imodoka yari ifitiye akamaro abaturage binyuze mu gufasha abarwayi kugera kwa muganga.
Iyo hatabaho kuzimya vuba vuba hari indi modoka yari bushye kuko yari yatangiye gufatwa n’umuriro, ariko barayitabara.
Inkuru dukesha taarifa ikomeza ivuga ko kugeza ubu nta muntu iperereza rirerekana ko ari we wabikoze ariko rirakomeje nk’uko Polisi yabibwiye bagenzi bacu bakorera mu Ntara y’Amajyepfo.