Kuri uyu wa 19 Mata 2024 yifatanije n’Abanyakayenzi hamwe n’inshuti zabo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yababwiye ko “KWIBUKA” bikwiye kubera Abanyarwanda inzira nziza yo kurushaho gutekereza ku mibanire yabo myiza. Yasabye buri wese kurushaho gushyira imbere ibimuhuza na mugenzi we nk’Abanyarwanda kuko“ UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU”
Meya Dr Nahayo, yabanje gushimira Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi(R.P.A) kuba zarahagaritse Jenoside amahanga arebera, Uyu munsi hakaba hari ababasha gutanga ubuhamya bw’uko barokotse kandi bikozwe n’Inkotanyi.
Habanje gushyirwa indabo ahari ikimenyetso cy’amateka, hafi n’isoko rya Kayenzi. Aha hari icyobo cyajugunywemo Abatutsi batari bake nyuma yo kubica urupfu rubi, hari nz’abajugunywagamo batarapfa.Avuga ko Abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside icyo bari bagambiriye kwari Ugutsemba Abatutsi ku buryo ntawe uzasigara, ariko Imana hamwe n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bahagarika Jenoside.
Ahamya ko ibi bivugwa atari amagambo kuko hari ibihamya ariko kandi ko bishingirwa no ku buhamya buba bwatanzwe hirya no hino ku barokotse, aho abenshi basoza ubuhamya bwabo bagira bati“ Nuko Inkotanyi mbona ndazibonye”. Akomeza avuga ko kuhaba kw’Inkotanyi, kugoboka Abatutsi bahigwaga, bicwaga byagaruriye benshi Ubuzima.
Asaba buri munyarwanda kurushaho gushyira imbaraga mu kwigira ku mateka ariko kandi no gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, akanarushaho gufata ingamba zo gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda no gukumira icyo aricyo cyose cyabuhungabanya.