K’umugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umugore utaramenyekana

Hafi y’umugezi wa Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, hagaragaye umuramo w’umugore utaramenyekana imyirondoro bikekwa ko yishwe.

Ku wa Mbere tariki ya 23 Mata 2023 nibwo abaturage basanze umurambo w’uyu mugore hafi y’umugezi wa Nyabugogo.

Abaturage babwiye IGIHE ko uyu mugore ashobora kuba yarishwe n’abagizi ba nabi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu murambo w’uyu mugore wagaragaye ku ruhande rwa Kimisagara, iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane uko yapfuye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse hafi y’umugezi wa Nyabugogo