Kwibuka: Umurenge wa Muhima niwo wapfushije Abatutsi benshi

Bamwe mu barokokeye kuri St Famille mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, batangaza ko mu yahoze ari Segiteri Rugenge na Muhima zapfushije Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Babigarutseho ejo ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muhima.

Ibikorwa byo kwibuka byitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’Umujyi wa Kigali, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n’ubuyobozi nshingwabikorwa bwa Nyarugenge.

Ibigo bya Leta n’ibyigenga bikorera mu Murenge wa Muhima ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge, inzego z’umutekano n’imiryango y’Abarokotse Jenoside bifatanyije kwibuka Abatutsi basaga 10,000 baguye muri Rugenge, Muhima, CELA, St Famille na Calcutta.

Umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izo gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda na Korali Sayuni yo kuri ADEPR Cyahafi bifatanyije n’abatuye ku Muhima kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukabyagaju Marie Grace utuye mu Murenge wa Muhima ari naho yarokokeye avuga ko Umurenge wa Muhima wagize ikibazo gikomeye cyo kuba wari mu marembo y’Umujyi wa Kigali.

Wagize undi mwihariko wo kuba warimo inzu ya Kabuga Félicien, ari naho hatorezwaga Interahamwe zo mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Ibi rero byabaye mu bintu byatumye Muhima iyogozwa n’interahamwe, iyogozwa n’ubwicanyi ku buryo bukomeye.”

Guhera ku itariki ya 07 Mata 1994 abatutsi batangiye kwicwa, abantu batangira guhunga noneho bamwe batangira kwizera ko guhungira ku bigo by’Abihaye Imana byatuma baharokokera.

Akomeza agira ati: “Nyamara ntabwo ari ko byagenze abantu bahungiye ahangaha mu Kiliziya, muri St Famille, abandi bahungira muri St Paul abandi muri CELA ariko ibyo bigo byose bagendaga basangamo abantu babajonjora, babatwara bakajya Kubica.

Uyu Murenge wapfushije abantu batagira umubare kubera icyo kintu cyo kuba hari icyicaro cy’interahamwe ari naho zatorezwaga.”

Masengo Rutayisire Gilbert na we warokokeye ku Muhima avuga ko umwihariko wa Muhima muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko Segiteri Rugenge na Muhima zari ziyobowe n’abagore mu gihe ari bo bakabaye batanga ubuzima.

Avuga ko umupadiri witwaga Wencislas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi St Famille afashijwe na Musenyeri Nsengiyumva Vincent, bishe Abatutsi batagira ingano.

Ku rundi ruhande yizera ko hazaboneka Ubutabera ku muryango y’Abarokotse kuko Jenoside ari icyaha kidasibangana.

Ati: “Turimo guharanira ko uwo mugabo yazaza akabazwa amaraso y’abatutsi biciwe hano, akabazwa n’uwo mwana  Hycènthe twitaga ngo ni Miss.

Yari Padiri ku izina ariko yari Interahamwe butwi kimwe na shebuja Nsengiyumva.”

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, avuga ko tariki 22 Mata buri mwaka ari wo munsi bahisemo kwibukira kuri St Famille mu Murenge wa Muhima Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umunsi avuga ko ari bwo abaturage ba Muhima no mu Karere ka Nyarugenge bazirikana ubudaherwanwa bw’u Rwanda n’abanyarwanda kuko ari bwo Inkotanyi zabashije gutabara abatutsi bari barahungiye muri St Famille

Agira ati: “Bari baje bazi yuko baribuze kuhabonera ubuhungiro nk’ahantu hari hari Abihaye Imana bashobora kubagirira impuhwe bakabarinda.

Uyu munsi ni umwanya mwiza kuri twebwe wo kugira ngo twibuke tunahe agaciro Abatutsi bazize Jenoside baguye hano ku Kiliziya basaga 10,000.”

Inkuru dukesha imvaho nshya ikoneza ivuga ko Akarere ka Nyarugenge gatangaza ko kugira ngo imbaga y’Abatutsi yari yahungiye St Famille ihashirire ngo byagizwemo uruhare n’uwari Padiri Wenceslas Munyeshyaka ndetse n’abandi banyapolitiki bari barimo na Perefe wa Kigali Col Renzaho Tharcisse.

Ngabonziza, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amadini n’amatorero afite uruhare runini cyane rwo kongera kubaka Umuryango Nyarwanda kandi ngo hamaze guterwa intambwe ikomeye.