Abagenda kuri Moto bagiye guhabwa kasike nshya

Kasike nshya zigiye guhabwa aba Matari n’abagenzi 

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo n’abafatanyabikorwa bayo ngo baba bagiye guha abamotari knshya bivugwa ko zujuje ubuziranenge.

Ni kasike zujuje ubuziranenge bugendanye no kuba zikomeye inyuma bihagije ku buryo umutwe w’umuntu uba urinzwe ariko imbere horoshye ku buryo itababaza uyambaye.

Minisiteri y’ibikorwa remezo itangaza ko 50% by’impanuka zihitana abantu ziterwa no gukomereka umutwe.

Inkuru dukesha taarif ikomeza ivuga ko iyo kasike igiye guhabwa aba motari yatangajwe kuri uyu wa Mbere taliki 27, Gicurasi yitezweho kugabanya gukomereka umutwe ku kigero cya 69% bityo n’ibyago byo gipfa bikagabanuka.