Muhanga:Umugabo w’imyaka 48 yaguwe gitumo amaze gutobora no kwiba iduka

Umugabo wo mu Karere ka Muhanga w’imyaka 48 y’amavuko yatawe muri yombi ku bufatanye na Polisi ndetse n’ubuyobozi bw’inzego zibanze nyuma yo kwiba ibicuruzwa bifite agaciro ka 1,934,550 abanje gutobora inzu anyuze mu gisenge.

Uwo mugabo yafatiwe mu iduka riherereye mu Mudugudu wa Kamugina,Akagali ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye ahagana Saa Tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuzeko kugirango uwo mugabo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati”Mu masaha ya saa tatu z’ijoro nibwo abaturage bari bari hafi ya ririya duka bahamaye bavugako bagize amakenga kuberako babonye amabati y’iryo duka ari kunyeganyega bagakeka ko ari abashaka kwiba,abapolisi bahise bahagera byihuse bamufatira mu cyuho ashaka gusohoka afite ibyo yari amaze kwiba mu bikapu nabyo yari yakuye muri iryo duka.

SP Emmanuel yakomeje avugako ibyo yafatanwe birimo telefone ntoya n’izigezweho za “Smart Phone” ibikapu bibiri,camera yo mu bwoko bwa Hikvision n’amafaranga y’u Rwanda 21,500 agizwe n’ibiceri.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ijambo.net ikomeza ivuga ko uwo mugabo nawe yiyemereyeko yarafite umugambi wo kwiba kuko yavuzeko ubwo yari amaze gusambura amabati yasimbukiye kuri matora nazo zicururizwa muri iryo duka kugirango abone uko atangira kwiba.

SP Emmanuel  yashimiye abaturage bagize uruhare ,mu gutanga amakuru yatumye uwo mugabo afatwa kandi asaba abaturage kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye kugirango hakomeze iperereza mu gihe ibyo yafatanwe byahise bisubizwa nyirabyo.