Palestine: Hafi y’ibitaro bya Nasser mu mujyi wa Khan Younis havumbuwe imva rusange basangamo imibiri 180

Haribazwa uwaba warashyinguye abantu 180 mu imva rusange yabonetse muri Gaza

Hafi y’ibitaro bya Nasser biri mu mujyi wa Khan Younis havumbuwe imva rusange  aho hamaze kuboneka abantu 180 bashyinguwe muri iyo mva, bikaba bikekwa ko ari Abasivile b’Abanyepilistine bishwe n’igisirikare cya Israel mu ntamabara ihanganishije Israel na Hamas.

Ni imibiri yabonetse tariki ya 20 na 21 Mata 2024  ndetse Abakozi bashinzwe umutekano w’abaturage muri Palesitine batanganjeko iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane niba nta handi hantu hashobora kuba harashinguwe abantu muri ubwo buryo.

Iyi mibiri ibonetse nyuna y’igihe gito ingabo za Isreal zivuye muri uwo mujyi wa Khan Younis wari umaze iminsi ari isibaniro hagati y’umutwe wa Hamas n’ingabo za Israel.

Imibiri yabonetse igizwe n’abagore bageze mu zabukuru abana ndetse n’abasore

Minisiteri y’ubuzimaa igenzurwa na Hamas itangazako mu mezi atandatu ashize haba intamabara Abanyepalisite bamaze gupfa bagera kuri 34,000 ariko 2/3 muri bo n’abagore n’abana.