Muhima: Materine Ndayisenga aherekejwe n’abasekirite bafite imbunda yitwikiriye ijoro acukura inzira y’abaturage ayikuraho

Abaturage batuye mu kagali ka Tetero, umurenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, barimo gutabaza inzego zitandukanye nyuma yaho babyutse bagasanga inzira iri imbere y’ibipangu byabo n’amazu y’ubucuru yabo umugabo witwa Materine Ndayisenga witwikiriye ijoro n’abarinzi be bafite imbunda baraye bacukura inzira kuva saa sita z’ijoro none inzu zabo baravuga ko yabashyize mu manegeka kubera ko zasigaye ku mugunguzi kandi utahabaga.

Aba baturage baganiriye na zakwetu.com, bayitangarije ko bafite agahinda kenshi aho bagize bati:” Ntabwo twasinziriye ijoro ryose, yaraye atogotesha imachine ye ijoro ryose, , twabyutse dusanga inzira yacu yayicukuye none twabuze aho tunyura, turibaza aho akura imbaraga zituma adushyira mu manegeka inzego z’ibanze zireberera”.

Uwitwa Jeanine na Mukamana twaganiriye batubwiye ko bagerageje gutabaza ariko Materine Ndayisenga yari kumwe n’abafite imbunda ngo arabirukankana bati:”Turimo Kwishinganisha , urabona ko ashobora no kuturasa, hano nta wuvuga kubera yazanye abarinzi bafite imbunda twese baraducecekesheje nta wuvuga”.

Si ubwa mbere, uyu mushoramari ashyizwe mu majwi n’abaturanyi ariko ntihagire igikorwa, uyu munsi tariki ya 5/5/2024, barimo kurira ayo kwarika kubera ko babuze uko bava mu ngo zabo, kuko yamaze kubatendekera inzu zabo ndetse na koroture z’ingo zabo yamaze kuzikuraho arahasiza.

Ikindi n’abacuruzi barimo gutaka kubera igihombo yabateye kuko batigeze bakora uyu munsi ndeste ko bagiye kumara icyumweru cyose badakora, kuko n’ubwo ubuyobozi bwagira icyo bumutegeka ntabwo inzira y’abakiriya bacu yahita iboneka munsi y’icyumweru.

Aba baturage bakaba bari gutabaza inzego z’ibishinzwe ko zabafasha iki kibazo kigakemuka ndetse nabo bakazahabwa indishyi z’akababaro yabateje kuko uyu mugabo Materine babona Arusha inzego z’ibanze imbaraga, bacyeka ko ashobora kuba afite izindi mbaraga zimurinyuma batazi. Ibi babishingiraho kuberako umuntu wese bahanye imbibi bagiranye ibibazo usanga inzego z’ibanze zananiwe kubikemura, bityo bakaba bahora mu bibazo bidashira.

Andi makuru twahawe n’umwe mu baturage wari umuyobozi w’umudugudu w’Intiganda, witwa Munyankindi Jeanine yatubwiye ko mu mudugudu we , hari ubutaka bwa Leta yakoreye raporo afatanyije n’ushinzwe ubutaka mu kagali witwa Muhire bakayohereza ku murenge wa Muhima igaragaza ko ubwo butaka ari igisigara cya leta cyarimo n’inzira , bikaba bivugwa ko Materine yamaze kuhabonera ibyangombwa by’ubutaka ari naho yahereye asiza akomerezaho atwara n’inzira y’abaturage banyuragamo. Abaturage bahavukiye bahamaze Imyaka irenga 50 twasanze bari mu gihirahiro bibaza aho basohokera mbereye y’ibipangu kubera ko inzira banyuragamo Materine yamaze kuyangiza.

Uyu Materine, twagerageje kumushaka turamubura n’umurongo wa telephone ntiwacagamo, ndetse n’abari bamuhagarariye muri ibi bikorwa nabo banze kugira icyo babivugaho, mu gucukura inzira y’abaturage no kubasiga mu manegeka atabiherewe uburenganzira n’abene ubutaka.

Mukandori Grace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, abaturage bari baramugaragarije iki kibazo mbere, bitewe n’amakuru bari bafite ko Materine ashobora kuyikoraho, abizeza ko inzira yabo nta wuzayikoraho none bika byarangiye basanga yakuweho. Aha niho abaturage bahera bavuga ko yigometse ku nzego zose bityo ko inzego z’ibanze ntacyo zishobora gukora imbere ye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Madame Grace yatangarije Zakwetu ko atarabizi ko yishe inzira y’abaturage, aho yagize ati:”Icyo nzi ni uko Akarere kari kamusabye ko atakohereza amazi munzi z’abaturage ayica ndetse no kubakira urukuta yacukuye rw’isoko rigasigara mu manegeka, ubwo niba yangije inzira y’abaturage turaza kubisuzuma ntabwo yafunga inzira y’abaturage”.

Nta gikozwe, aba baturage bashobora kwibasirwa n’ibiza kuko inzu zabo zihanamye kubera yazicukuye munsi, na Ruhurura icamo amazi yayagije biteye ubwoba.

Babaye bifashisjije urwego ,ariko ruri gaceho umuntu udafite ubwoba.

Imashine yahereye saa sita  z’ijoro icukura.

Abacuruzi barimo kurira Ayo kwarika.