Nidutsinda Amatora tuzarwanya ubushomeri buri murubyiruko bugeze kuri 22%

Dr Frank Habineza Perezida wa Green Party

matora ya 2017, nabwo Dr.Frank Habineza yari yiyamamarije uyu mwa agira amajwi 0.48%. Naho muri 2018 mu matora y’abadepite bagize 5%, aho babonyemo imyanya 2 y’Abadepite ndeste bakaba banafite umu senateri umwe n’umujyana umwe mu karere ka Rurirndo.

Icyo dushyize imbere ni ukugira igihugu cyiza nibyo twizeza abaturage bacu Mukiganiro n’abanyamakuru cyane cyane urubyiruko rwacu kuko ubushomeri bugeze kuri 22%,

Hon. Dr Frank Habineza mu mwambaro w’ishyaka rye Ishati y’umweru, irimo ibara ry’icyatsi kibisi ku bipesu by’ishati yari yambaye n’ikirango cy’ishyaka kiri hejuru y’umufuka w’ishati cyanditsemo Perezida, akaba yarashagariwe n’abarwanashyaka be benshi nabo bari mu myambaro y’iri shyaka abategarugori bakenyeye naho bamwe mu bakomiseri bakenyeye nk’abagiye gusabira umusore, Dr Frank Habineza amaze gushyikiriza Komisiyo y’Amatora ibyangombwa bisabwa kugirango azabashe kuziyamamariza kumwanya wa Perezida wa Repubulika.

Nakanyamuzeza kenshi aganira na Zakwetu.com Dr Frank Habineza yagize ati “Mfite ikizere cyo kuzatsinda amatora y’uyu mwaka kurusha icyo narimfite mu matora ya 2017, kuko ubu twamaze kwiyubaka no kubaka inzego z’ishyaka kuva kurwego rw’igihugu kugeza mu tugari”

Akomeza avuga ko kuri ubu ko ishyaka rifite intego nyinshi cyane ariko ko mu zibanze harimo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko bumaze kugera ku kigero cya 22%.

Ati: Dufite gahunda nyishi cyane tuzagaragariza abanyarwanda kandi twizeye ko bazazikunda nk’uko byemejwe n’ishyaka mu migabo n’imigambi yaryo kuri gahunda dufite muri iyi manda 2024- 2031,ni uko tuzarwanya ubukene bwugarije abanyarwanda ndetse n’ikibazo cy’ubushomeri buri mu rubyiruko”.

Mu matora ya 2017, nabwo Dr.Frank Habineza yari yiyamamarije kuri uyu mwanya agira amajwi 0.48%. Naho muri 2018 mu matora y’abadepite bagize 5%, aho babonyemo imyanya 2 y’Abadepite n’umu senateri umwe kuri ubu bakaba banafite n’umujyana umwe mu karere ka Rurirndo.