Umudepite umwe akwiriye guhagarariye abaturage ibihumbi 100

Hon Jean Claude NTEZIMANA (SG Green Party)

Mugihe Komisiyo y’Amatora mu Rwanda (NEC) ikomeje kwakira amabaruwa y’abadepite bigenga ndeste n’abamashyaka atandukanye bashaka kuziyamamariza kuri uwo mwanya, ishyaka Green Party rya Hon. Dr. Frank Habineza ritangaza ko rizakomeza gusaba ko imibare y’abadepite bagize inteko nshingingamategeko umutwe w’Abadepite mu Rwanda ko yakongerwa, ibi bakaba babitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo bashyikirizaga liste y’abakandida baryo baziyamamariza ku mwanya w’abadepite.

Mukiganiro yagiranye na Zakwetu.Com umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka Hon Jean Claude NTEZIMANA yagize ati “Nitwe twatangije igikorwa cyo gusaba ko hakongerwa imibare y’abadepite bagize inteko nshingamategeko umutwe w’Abadeoite” Ibi turabisaba kuko imibare y’abadepite dufite ubu ntabwo ijyanye n’ighe ndetse n’imibare y’Abaturage dufite uyu munsi.

Abayoboke b’Ishyaka Green Party bari bitabiriye umuhango wo gutanga Kandidature

Ibyo turabivuga dushingiye kuba imibare y’Abaturage bariyongereye, n’ingengo y’imari yikubye kabiri ndetse n’ibindi byinshi akaba ariyo mpamvu dusanga imibare y’abadepite igomba kwiyongera kuko n’akazi kabaye kenshi haba mugutora amategeko afasha abaturage bacu, akaba aribyo byafasha mu guhagararira neza abaturage bacu.

Hon Jean Claude NTEZIMANA akomeza avuga ko kuruhande rwa Green Party basanga byibura umudepite umwe yarakwiriye guhagarararira abaturage ibihumbi ijana(100,000 Personnes).

 Muri aya matora y’abadepite ishyaka Green Party ryatanze abakandida bagera kuri 65, ni mugihe mu matora ya 2018 irishyaka ryagize amajwi 5%, babona imyanya 2 mu nteko nshingamategeko umutwe w’Abadepite ndeste n’umu senateri umwe.

Bamwe mu Bakandida Depite bari bitabiriye igikorwa cyo gutanga Kandudaute.

Komiseri muri Green Party