Nta mukandida tuzatanga nta nuwo tuzashyigikira mu matora ya Perezida

Ntamukandida tuzatanga ndetse ntanuwo tuzashyigikiraIshyaka Ps Imberakuri ryavuze ko ritazatanga Umukandi Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu kandi ko ntanuwo rizashyigikira

Ishyaka PS Imberakuri ryatangaje ko ritazatanga Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu kandi ntanuwo bazanashyigikira, ahubwo bazashyira Imbaraga mu kwiyamaza baharanira ko bazabona imyanya myinshi y’Abadepite.

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 Ishyaka PS Imberakuri yakoze  inama y’Inama Nkuru y’Igihugu, aho ryaganiriye ku ngingo nkuru eshatu zingenzi, arizo kwibukiranya uburyo bagomba kwitwara mu bihe b’yamatora.
Icyakabiri aho ishyaka PS Imberakuri rihagaze ku bijyanye no gutanga Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse no kwemeza urutonde rw’abakandida Depite bazahagararira PS Imberakuri.

Ku ngingo injya naho Ishyaka PS Imberakuri rihagaze mu gutanga Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu,  Perezida w’Ishyaka Hon Depite Mukabunani Christine yavuze  ko nta mukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu bazatanga ndetse ko nta nuwo bazashyigikira.

Inkuru dukesha rubanda.rw ikomeza ivuga ko” Twebwe nka PS Imberakuri ntabwo tuzatanga Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu kandi ntanuwo tuzashyigikira kuko twahisemo guhuriza hamwe imbaraga mu kwi yamamaza kugirango turebe yuko twabona imya myinshi mu Nteko Ishingamategeko, ariko asaba abayoboke ba PS Imberakuri kuzatora uwo babona ubanogeye.”

Hon Depite Mukabunani Christine yavuzeko kuri uyu wambere ku isaha ya saa cyenda aribwo bazatwara urutonde rw’abakandida Depite kuri Komisiyo y’amatora.

Hon Depite Mukabunani Christine 

Ishyaka PS Imberakuri risanzwe rifite imyanya ibiri mu Nteko Nshingamategeko aho harimo Depite Mukabunani Christine ndetse Niyorurema Jean Rene.