Nyanza: Urujijo k’urupfu rw’umunyeshuri wa ESPANYE

 Urujijo k’urupfu rw’umunyeshuri wazize kurwara umutwe.

Umuraza Germaine wapfuye urupfu rutunguranye

Mu ishuri ry’Ababyeyi rya ESPANYA, mu karere ka Nyanza , umwana witwa Umuraza Germaine w’imyaka 19, yitabye Imana biteza urujijo ku cyaba cyamwishe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Mutarama 2024.

Inkuru dukesha UMUSEKE ivuga ko uyu munyeshuri akomoka mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda, Umudugudu wa Nyaburondwe. Ni mwene Ndayishimiye Jean na Uzamusaba Verena.

Amakuru avuga ko uyu munyeshuri yafashwe no kuribwa umutwe ariko ubuyobozi ntibuhite bumwihutana kwa muganga ari nacyo cyaje kumuviramo urupfu.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Ababyeyi rya ESPANYA bwana Mudahinyuka Narcisse, avuga ko uyu munyeshuri yitabye Imana akigezwa kwa muganga.

Ati: Twagize ibyago twapfushije umunyeshuri byabaye muri ijoro ryo kuwa 18 . Ni urupfu rusa nkaho rutunguranye kuko ejo yari muzima, asubiramo amasomo (Etude) n’abandi,  yumva yaje kurwara  umutwe udakomeye, ikigo gifite umuganga utanga ubuvuzi bw’ibanze, yaramusuzumye amuha imiti, umwana nawe yavugaga ko bidakomeye cyane. Biza gukomera nka saa tanu z’ijoro, niho twamujyanye kwa muganga, aza kwitaba Imana agezeyo.

Uyu umuyobozi Mudahinyuka ubwo yabazwaga kukibazo cyo kuba uyu mwana yaratindanywe kujyanwa kwa muganga yagize.

Ati: Ntabwo nabyita ko ari uburangare kuko abanyeshuri bari hafi ye aho barara, aho babivugiye, babibwira muganga nawe yahise akora ibishoboka byose kugira ngo ajyanywe kwa muganga Ntabwo rero navuga ko ari uburangare .

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse na Polisi y’Igihugu batangiye iperereza kugirango hamenyekane icyateye urupfu uyu munyeshuri.

Tukaba twihanganiahije umuryango we, Ikigo cya ESPANYA ndetse n’abanyeshuri biganaga,inshuti ze n’abavandimwe.