Paul Rusesabagina yasabiwe gukomanyirizwa muri Norvège

Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Norvège n’umuryango Urukundo Foundation byasabye umuryango Oslo Freedom Forum uharanira ubwisanzure ko ritaha urubuga Rusesabagina Paul wigeze guhamywa ibyaha by’iterabwoba bikomoka ku bitero by’iterabwoba umutwe wa MRCD/FLN wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu 2018 no mu 2019.

Ni mu gihe uyu muryango ufite icyicaro gikuru muri Norvège uteganya guha Rusesabagina urubuga, mu nama yawo iteganyijwe guhera kuri uyu wa 3 kugeza ku wa 5 Kamena 2024.

Iri huriro n’uyu muryango by’Abanyarwanda byibukije ko urukiko rukuru rwo mu Rwanda muri Nzeri 2021 rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, rushingiye ku bimenyetso bifatika bigaragaza ko yashinze MRCD/FLN, anatera inkunga ibikorwa byayo byatwaye ubuzima bw’abaturage bagera ku icyenda.

Mu bimenyetso byashingiweho harimo na videwo Rusesabagina yashyize hanze mu 2018, ubwo yashimiraga abarwanyi ba MRCD/FLN bari batangiye kugaba ibitero muri iki gice cy’u Rwanda, anasaba Abanyarwanda kubashyigikira.

Aba Banyarwanda bavuze ko Rusesabagina amaze igihe kinini ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho agaragaza ko yarokoye Abatutsi bari bahungiye muri Hôtel de Mille Collines yari abereye umuyobozi, nyamara bamwe muri aba bantu barimo Dr Odette Nyiramirimo bo bakaba barahamije ko barokowe n’amafaranga bishyuye.

Bagize bati “Ibikorwa bye ntabwo byambura gusa abazize jenoside icyubahiro kuko binatera ibikomere abarokotse jenoside n’imiryango yabo. Guhakana jenoside ni icyaha gikomeye kinyuranya mu buryo butaziguye n’indangagaciro z’ukuri n’ubutabera Oslo Freedom Forum igamije kwimakaza.”

Inkuru dukesha igihe.com, ikomeza ivuga ko basabye uyu muryango kongera gutekereza, ukisubira ku cyemezo cyo guha Rusesabagina urubuga kuko byatuma indangagaciro zawo zihindana, abantu bakawutakariza icyizere.

Bati “Dusabye mu cyubahiro ko Oslo Freedom Forum yafata uruhande ruhamya rwo kwitandukanya n’abantu nka Rusesabagina bigaragaza nk’intwari mu gihe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibyo guhakana jenoside.”

Rusesabagina yafunguwer muri Werurwe 2023 ubwo yahabwaga imbabazi na Perezida Paul Kagame. Ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho avuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Rusesabagina yasabiwe kwimwa urubuga muri Norvège