Amavu n’amavuko y’Izina INKOTANYI

Mu nyigisho zimaze igihe zitangwa n’inararibonye akaba n’umwe mubatangije cyangwa bashinze FPR akaba n’Inkotanyi nk’uru Mzeehe Tito RUTAREMARA ku rukuta rwe rwa Twitter asobanura amavu n’amavuko yo kwitwa INKOTANYI aho byavuye.

Yagize ati: Mu 1987 habaye inteko rusange ya RANU yariyobowe na Peresida wa RANU (Hon. Mutimura Zeno), Secretaire General wayo yari Hon.Musoni Protais naho Chairman w’itsinda yari Hon Tito RUTAREMARA

 Mukwezi k’Ukuboza nyuma ya Noheri muri uwo mwak nibwo habye Congres yari yitabiriwe abasivile n’abasirikare bavuye kw’Isi hose bari muri za region nyinshi twavugamo abavuye: Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, Zaire, Burayi, Rwanda no muri west Africa.

Hon Tito RUTAREMARA akaba yarakuriye itsinda ryo kuvugurura RANU.

Nyuma yo kurangiza iki gikorwa cyo kuvugurura RANU nibwo habaye iyi Congre kugirango babagezeho Raporo y’Ibyo bagezeho.

Ati: ” twagejeje kubitabiriye iyo nama documents zirimo: Political program, Operations guideline, Code of conduct na Option Z ( itarabaye presented),

Chairman w’itsinda ageza ku bitabiriye Congress ko izina twari dusanganywe(RANU) rikwiye guhinduka, impamvu yatangwaga yo kurihindura ni uko bifuzwaga kubaka umuryango w’abanyarwanda bose (mass movement) ufite imbaraga zigomba guhangana n’uwo ariwe wese.

Ukaba ari umuryango uri dynamic, ndetse ari n’umuryango ushinze ingamba (Front), naho ibyari bisanzwe yari Alliance kandi ntibyari Dynamic.

Hari hateguwe ko witwa FPR ( Front Patriot Rwandais)RPF ( Rwandan Patriotic Front) yari amazina yacu ku banyamahanga, naho mu banyarwanda twari INKOTANYI, kuko mu kinyarwanda cyacu cy’abakurambere bacu buri mutwe w’ingabo wagiraga izina bwite.

Nyuma y’impaka nyinshi ku bitabiriye iyi Congre izi documents zaremejwe.

Ikirango cy’Umuryango wa FPR-INKOTANYI wahoze ari RANU

KUKI WISWE INKOTANYI? 

a) Aho byaturutse

Mzeehe Tito akomeza asobanura ko mu bakada ba mbere twazanye kwiga harimo abasaza babahanga bize Primary gusa kuko batari baragize amahirwe yo gukomeza kwiga

Ati : ” Twifuzaga kubaha inyigisho twigishaga ngo tumenye niba abantu batarangije amashuri yaza secondaire bakumva amasomo ya philosophie twigishaga,

Nibwo babazaga umwe muri abo basaza duti: Ese umuntu uharanira ibye, akabirwanira ashyizeho umwete, agakora yivuye inyuma, ntiyemere gutsindwa niyo yatsindwa akongera akabyuka agakomeza guharanira bya bindi kugeza igihe abiboneye (Strugglist), twamwita nde?

Iyi mvugo inyibukije indirimbo yaririmbwaga n’Inkotanyi mu Giswahili igira iti: Ata tupondwe kama Misumali nywere zote zitoke kicwani hatuwezi kurudi nyuma,

“Kurudi nyuma kurudi nyuma hatuwezi kurudi nyuma. RPA, RPA hatuwezi kurudi nyuma”.

Uwitwaga KANYARUSHOKI Ladislas( Alias MURAMUTSA)

Ati: uko ni ugukotana ubikora aba ari Inkotanyi Izina riba rivutse ubwo, rihita rinahabwa ikinyamakuru twari dufite cyitwa : INKOTANYI.

Strugglist = INKOTANYI. 

INKOTANYI: “Rero niwo wabaye umutwe w’ingabo z’Abanyarwanda”

HE Paul Kagame muri 93: ” Ubwo yaganiraga n’Abari abasirikare ba RPA-Inkitanyi”.

HE.Paul Kagame mugihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu

Yagize ati: Jeshi Letu ndiyo litakuwa msingi wamabadiriko kwa Inchi yetu” ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:  Izi ngabo zacu nizo ziba umusingi w’impinduka mu gihugu cyacu.

Ibi ntawabishidikanyaho ko RDF kuri ubu ariyo twakwitwa kwariyo musingi w’iterambere ku Rwanda rushya dufite uyu munsi.

Ni umusingi kubera umutekano urambye dufite uri gutuma buri wese akora atiganda bigateza imbere igihugu.

Twese turabiziko gukira kwambere nk’uko abihaye Imana babivuga ubukungu bwa mbere ni ituze ry’umutima.

Ibyo wagira byose amafranga, amazu, amamodoka udafite umutekano byagenda nka nyonyombywa. Ntaterambere twagira tudatekanye.

Uretse no kuba umusingi k’u Rwanda ubu ingabo zacu zabaye umusingi w’amahoro ku Isi hose kuko aho zigeze amahoro arahataha ingero ni nyinshi kandi zivugira.

Mu kinyarwanda abakuru bati: “Ijya kurisha ihera k’urugo”.

Afande James ati:” FDRL n’Abambari babo nta munota ni umwe bamara ku butaka bw’u Rwanda”.

HE.Paul Kagame ati: Muryamye mutuze ntakizahungabanya umutekano w’Abanyarwanda uko yaba ameze koze n’uzabigerageza ntazamenya ikimukubise”.

Source(Twitter ya Mzeehe Tito Rutaremara)