Perezida Ndayishimiye yahuye na Seninga wa Nyatura

Perezida Ndayishimiye yaguranye ibiganiro na Seninga ukuriye umutwe wa Nyatura

Perezida w’u Burundu Evariste Ndayishimiye yahuye n’umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe w’inyeshyamba wa Nyatura igice cyiyise Abazungu, Robert Seninga ukaba ari umutwe iki gihugu kivugwaho gutera inkunga mu gutanga imyitozo ya gisirikare.

Abo bambi bahuye ubwo Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi ugiye kuyobora iki gihugu muri manda ye ya Kabiri.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024 witabirwa n’abanye-Congo ndetse n’inshuti z’iki gihugu.

Ubwo yageraga kuri Stade de Martyrs i Kinshasa yabereyemo uyu muhango, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriwe mu cyubahiro kidasanzwe ndetse ashimirwa ko yemeye kwifatanya na Tshisekedi, agatera umugongo u Rwanda.

Amafoto yaje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza Ndayishimiye wari uhagararanye n’umugore we, ari kumwe na Robert Seninga basuhuzanya.

Seninga agaragazwa nk’umwe mu bashinze Nyatura ndetse wifashisha uwo mutwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi na magendu y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Asanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nyatura ni umwe mu mitwe ifatanyije n’igisirikare cya Congo, FARDC ndetse n’icy’u Burundi, FDLR n’indi mitwe mu guhangana na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

By’umwihariko Nyatura iri ku ruhande rwa Seninga, yagiye ivugwa mu bugizi bwa nabi bwibasiye Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru, bazizwa ubwoko bwabo.

Guhura kwa Ndayishimiye na Seninga byatumye bamwe bakeka ko bwaba ari uburyo bwo gutsindagira ubufatanye hagati y’ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Congo ndetse na Nyatura isanzwe yarayogoje Kivu y’Amajyaruguru.

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko guhera muri Nzeri 2023 nibwo ingabo z’u Burundi zatangiye koherezwa rwihishwa muri Congo, gufasha icyo gihugu kurwana na M23.

Ndayishimiye yagaragaye aganira na Seninga washinze Nyatura