Aratabaza Perezida Kagame nyuma yaho bareze Munyaneza muri RIB ikirego ntigikurikiranywe

Madame Tuyisingize Virginie, aratakambira umukuru w’igihugu Perezida Kagame, nyuma yaho atanze ikirego muri RIB arega witwa MUNYANEZA Emmanuel n’umugore we MUKABARANGA Consolée bamugurishije imitungo igizwe n’amazu atatu ari muri UPI 1/01/06/04/291 ifite ubuso bungana 346, tuwugura amafaranga Miliyoni mirongo irongwine ( 40,000,000Frws) na UPI 1/01/06/04/290 ifite ubuso bungana na 157 tuwugura Miliyoni mirongwitatu ( 30,000,000Frws).

Iyi mitungo ikaba iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Muhima, mu Kagali ka Nyabugogo, mu mudugudu w’ubucuruzi, aho uyu MUNYANEZA Emmanuel n’umugore we bongeye bagurisha uwo mutungo bwa kabiri n’undi birengagije ko nari narawaguze mbere.

Akomeza avuga ko banagerageje kuwutambamira mu kigo cy’ubutaka kugirango badakora Mitation biranga biba iby’ubusa.

Hribaza ukuntu umuntu agurisha ikintu 2, bikamenyeshwa inzego zose bikanga bigakorwa inzego zireba umuntu akarenganira imbere yabakamurenganuye.

Madame TUYISINGIZE anibaza impamvu yaregeye RIB ukwezi kukaba kurangiye Muyaneza Emmanuel n’umugore we bataryozwa ibyo bakoze doreko bigize icyaha. Yatanze ikirego muri RIB Tariki ya 22/12/2023 ku kicaro gikuru nk’uko bigaragazwa n’urwandiki yabandikiye zakwetu.com ifitiye kopi ariko amaso yaheze mu kirere.

Iyi nkuru dukesha hanga news ivuga ko Tuyisingize Virginie aganira na n’iki kinyamakuru yagize ati: ”Munyaneza twaguze inzu z’ubucuruzi eshatu ziri muri UPI ebyiri zitandukanye zavuzwe haruguru kubera ko yarimo ideni banki, amafranga yagiye ayatwaka mu bice bitandukanye.

Ubwa mbere twamuhaye Miliyoni 20, atubwira ko agiye kugaragariza banki ko ubugure bwakozwe bamuhe icyangombwa cy’ubutaka yariyatanzeho ingwate yizo nyubako bwa 2, tumwongera andi Miliyoni 15, ubwa 3 tumuha izindi Million 18,  ubwa 4 tumuha izindi 7, aho hose yatubwiraga ko banki itamuha icyangombwa cy’ubutaka ayirimo ideni, natwe twakomeje kugira ikizere ko azazana ibyangombwa tukarangizanya ubugura akanadukorera mutation”.

Tuyisingize yakomeje avuga ko yaje gutungurwa ni uko uyu Munyanyeza Emmanuel yongeye kugurisha izi nzu undi witwa Gasamagera Benjamin ku mafaranga menshi ahita anabimwandikaho, uyu wahaguze bwa kabiri akaba arimo kudusohora mu nzu kandi tugaragaza ko aritwe twahaguze mbere ye tukaba tuhamaranye imyaka 4 ndetse twaranahashyize n’ibikorwa byacu.

Ati:”Ndimo gutabaza Perezida Kagame kuko barimo kunyirukana mu mitungo naguze na Munyanyeza Emmanuel afatanyije n’umugore Mukabaranga Consolee, bombi baransinyiye ko tuguze inzu 3 z’ubucuruzi , ikibazo mfite nuko barimo kuzinkuramo igitaraganya kumpamvu z’uburiganya tutazi , nkaba nariyambaje na RIB Ukwezi kurashize bakiriye ikirego ntacyo bagikoraho”.

Munyaneza Emmanuel ku murongo wa telefoni yabwiye iki kinyamakuru hanga news, ko iki kibazo ntacyo yakivugaho kuko itangazamakuru atari urukiko. Ati:”Mwe nk’itangazamakuru mugendere ku bimenyetso babahaye ubundi mukore inkuru natwe tuzabonana nyuma”.

Uyu muturage Tuyisingize arimo kuvuga ko , RIB imufashije yakurikirana ikirego cye, kuko nta gikozwe inzu ntazo azavamo mu gihe ikibazo cye kidakemutse.

Umunyamategeko waganiriye na zakwetu.com yadutangarije ko iki ari  icyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ni icyaha giteganywa n’Ingingo ya 174 igitabo giteganya ibyaha (CP).

Yatanze ikirego kuri RIB Tariki ya 22/12/2023 , Ukwezi kurihiritse bitarakuriranwa.

Ubusobanuro bwuko bagiye batanga amafaranga.

Barimo kubakura mu nzu baguze.

Amasezerano y’ubugure , Munyaneza n’umugore we bagurisha inzu, nyuma bakaza kugurisha bwa kabiri uwitwa Gasamagera Benjamin.