Polisi y’igihugu yavuze ko umunsi wambere wogutangira icyumweru cyahariwe kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30 cyagenze neza, haba mu mumujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara
Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, nibwo mu Rwanda hatangijwe icyumweru ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Rutikanga Boniface yahaye ikinyamakuru Rubanda, yavuze ko umunsi wambere umutekano wagenze neza by’umwihariko mu mujyi wa Kigali ahari abashyitsi batandukanye bari baje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe ku nshuro ya 30, urujya nuruza rw’ibinyabiziga rwagenze neza kuko abashyitsi bacu ntakibazo bagize haba umunsi bagera mu gihugu ndetse n’umunsi wo gutaha.
Ati: Mubyukuri umunsi wambere byagenze neza haba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara ntakibazo cyabaye, by’umwihariko abakoresha ibinyabiziga turabashimira cyane kuko ntakibazo cyabaye mu mihanda ndetse nta nimpanuka yigeze iba, kandi ibikorwa byose bijyanye no kwibuka byagenze neza muri rusange. Ahandi nuko haguye imvura nyinshi yakomye mu nkokora gahunda y’urugendo rwo kwibuka”
Polisi yongeye kwibutsa abaturarwanda kwirinda imvugo z’urwango, amacakubiri, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kwirinda gukora nibindi ibyaha
Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, nibwo mu Rwanda hatangijwe icyumweru ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi
Mukiganuro Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Rutikanga Boniface yahaye ikinyamakuru Rubanda, yavuze ko umunsi wambere umutekano wagenze neza by’umwihariko mu mujyi wa Kigali ahari abashyitsi batandukanye bari baje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, urujya nuruza rw’ibinyabiziga rwagenze neza kuko abashyitsi bacu ntakibazo bagize haba umunsi bagera mu gihugu ndetse n’umunsi wo gutaha.