Salva Kirr Yageze i Burundi.

Salva Kirr Yageze i Burundi.

Kirr ari guhuza ibi bihugu

Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit ari i Burundi mu ruzinduko rw’akazi aho azava agana i Kinshasa guhura na Perezida Tshisekedi.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Ndadaye Merchiol, kuri uyu wa Gatanu taliki 23, Gashyantare, 2024 Salva Kiir yakiriwe na Minisitiri Gervais Abayeho.

Kuri X Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Kiir yahise ajya guhura na Ndayishimiye, baganira ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’uburyo byashakirwa ibisubizo.

Kirr nk’umuyobozi wa EAC  ari gukora uko ashoboye ngo umubano hagati y’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo wongere kuba mwiza.

ARAVA I BUJUMBURA AGANA I KINSHASA
I Kinshasa bashinje kenshi i Kigali gushyigikira umutwe wa M23 ukomeje kubuza amahwemo ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Uburundi bwo burega u Rwanda gufasha RED Tabara iheruka kugaba ibitero mu gice cy’Uburundi gituranye na DRC hagapfa abantu 20.

Ibi birego byose u Rwanda rubyamaganira kure, ruvuga ko ari binyoma.

Inkuru dukesha tarifa ikomeza ivuga ko ku wa 22 Gashyantare 2024 i Kigali, Perezida Paul Kagame na Kiir nabo baganiriye ku mwuka uri mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, bagaragaza ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo imibereho y’abaturage n’ubukungu bitere imbere.