Breaking news: Abantu bataramenyekana bishe abaturage 8 batwika imodoka 2

Mu Ntara ya Bubanza, aho bita Buringa, Commune Gihanga, mugihe cya 21h30, abantu bataramenyekan bitwaje intwaro bagabye igitero bicamo abantu 8 batwika n’Imodo 2. Imodoka zatwitswe ni Probox 1 bateze yagenda barayitwika n’indi yari hagaze mu muhanda.

Kugeza ubu nta ruhande rurigamba iki gitero niba ari Red-Tabara cangwa FNL ya Gen.Nzabampema.

Kuruhande rwa Leta ntacyo baratangaza kuri iki gitero cyabaye.

Aba bateye kandi basize basenye n’ibiro by’Ishaka riri kubutegetsi CNDD-FDD, yo muri ako gace.

Ibiro by’ishyaka CNDD-FDD byasenywe

Igitero cyaraye kibaye nico cyambere kuva uyu mwaka wa 2024 watangira, nyuma yicyabaye mu kwezi kwa 12/2023, mu Gatumba kigahitana abantu 20.

Turacyakurikirana  turabagezaho andi makuru Ubutetsi bw’igitega bumaze kugira icyo bubitangazaho