Visi Perezida w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Tanzania CHADEMA Tundu Lissu , yasabye Perezida Samia kumanura ipyapa byose biriho amashusho y’abayobozi ba Chadema, kuko ngo abikoresha mu nyungu ze ashaka kwerekana ko ntakibazo afitanye n’ishyaka, bityo naramuka atabikoze Ishyaka rizahita ritanga ikirego mu rukiko mboneza mubano.
Ibi Visi Perezida wa Chadema Tundu Lissu , yabitangarije mu ntara ya Iringa kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gicurasi 2024.
Inkuru dukesha rubanda.rw ikomeza ivuga ko Tundu Lissu yagize ati” Perezida Samia arakoresha amashusho yabamwe mu bayobozi ba Chadema barimo nanjye, aho batumanika ku byapa hirya nohino mu gihugu, ibi akabikora mu nyungu ze za Poritike ashaka kugaragaza ko ntakibazo afitanye n’ishyaka rya Chadema, nyamara ntaburenganzira twigize tumuha bwo gukoresha ariya Mashusho, turamusaba ko ariya Mashusho ya yamanura aho ari hose bitaba ibyo tukamurega mu rukiko mboneza mu bano kuko Perezida atajya aregwa mu rukiko mpanabyaha”.
Visi Perezida wa Chadema Tundu Lisu
Tundu Lissu yavuze ko mu minsi irimbere bateganya inteko rusange, mubyo baziga harimo nicyo kibazo cyo gusaba ko Perezida Samia yamanura ibyapa byose biriho Amashusho yabo bayobozi ba Chadema.