Abakozi ba RCS barenga 135, bagiye kwirukana

Mu Itangazo ryashyizweho umukono n’umushinjacyaha mukuru akaba na Perezida w’Inama nkuru y’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora Bwana Havugiyaremye Aimable, rivuga ko nyuma yo gusuzuma amakosa y’aba bakozi b’uru rwego inama yemeje ko urutonde rw’abakozi b’urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS) basabiwe igihano cyo kwirukanwa burundu mu kazi, bakurikiranweho amakosa akomeye bakoze mu rwego rw’akazi anyuranye n’imyitwarire ikwiye kubaranga.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abakozi b’uru rwego bari bamaze hafi amezi atanu  bafungiwe mu Ishuri ry’amahugurwa i Rwamagana, aho bari  bakurikiranwagaho imyitwarire mibi mukazi, uru rwego rukaba rwatangaje ko babaye barekuwe bagasubira mu miryango yabo mugihe bategereje ko icyemezo cyo kubirukana burundu gishyirwa mubikorwa.

Umuvugizi wa RCS, Madame CSP Kubwimana Thérèse

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, binyuze ku muvugizi warwo CSP Kubwimana Thérèse, yemeje ko abakozi barwo bari bakurikiranyeho imyitwarire bibi bose ko barekuwe bakaba basubiye mu miryango yabo.