Twanze imitsi yo kunyunyuza imitsi y’Abaturage TVA igomba kugabanuka

Ntabwo twanga imisoro twanze imisoro inyunyuza imitsi y’Abaturage, TVA igomba kugabanuka.

Ku munsi wa 9, wo kwa mamaza kandida Perezida Dr.Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr.Frank ageza kubaturage ba Rusizi imigabo n’imigambi yaba bwiye ko bifuza kugabanya imisoro iremereye abacuruzi.

Yagize ati:” Ku bacuruzi n’abandi dufite gahunda yo guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi tugabanya imisoro. Kuko twabonye ko imisoro yabaye ikibazo mu Banyarwanda.

Turemera gusora ariko atari ya misoro yo kunyunyuza imitsi y’Abaturage,

Ati: Ntabwo twanze gusora batwumve neza ariko icyo twanze ni ukunyunyuza imitsi y’Abaturage.

Icyambere tuzagabanya umusoro wa TVA uve kuri 18% ube 14%. Kugirango ibiciro b’ibyicuruzwa bigabanuke.

Yakomeje agaragaza ko TVA dufite ubu kwariyo ituma ibintu nihend ku isoko.

TVA ni umusoro utangwa n’umuguzi uguze igikuruzwa bwa nyuma, kuri ubu mu Rwanda uri ku ma Franga 18%.