Dr.Frank Habineza yanenze Nyobozi y’Akarere ka Rulindo ese nayo arayisabira guseswa?

Ese Nyobozi ya Rulindo nayo irasabirwa guseswa?

Mu gahinda kenshi n’Akababro imbere ya Vice Mayor Dr.Frank ati ” Kuki mumbangamiye hano ntimwubahiriza amategeko?

Ku kunsi wa 13 w’Ibikorwa byo wo kwa mamaza Dr.Frank Habineza umukandida w’Ishyaka rya Green Party ku mwanya wa Perezida wa Repubulika wabereye mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Base kuri centre yaho, ni umunsi itahiriye ishyaka Green Party aho ivuga ko yabangamiwe n’ubuyobozi bw’Aka karere ndetse n’abamwe mu baturage  mu bikorwa byoyo byo kwiyayamaza.

Mu Ijambo ry’ikaze rya Vice Mayor w’Aka Karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana .

Yagize Ati:“Nk’Uko mwabitugejeje ko mu zaza kwiyamamariza muri aka karere tubahaye ikaze kandi mwisanzure mu bikorwa byanyu muziko mufite umutekano usesuye kugirango mugeze ku baturage b’aka karere imigabo n’imigambi yanyu abaturage bazabashe gutora no guhitamo abayobozi bamaze kumva imigabo n’imigambi y’abo.

Ariko nubwo bahawe ikaze ngo bisanzure kubikorwa byo kwa mamaza  Ishyaka Green Party ryo rigaragaza ko ryabangamiwe mubyo bikorwa bigizwemo iruhare n’inzego z’ibanze ndetse n’abamwe mubaturage.

Mu ijambo rye Dr.Frank yagaragaje ko yabanganiwe n’ubuyobozi bw’aka karere aho yavuze ko bibabaje kuba bafungishije abaturage amaduka yabo ndetse n’abandi bakajyanwa kwa mamaza irindi shyaka.

Yagize ati:” Birababaje kuba twumvise ko abaturage bafungishijwe amaduka yabo ngo bajye kwa mamaza irindi shyaka ndetse no kuba babangamiwe n’abamwe mu baturage baho yarari kwiyamamariza.

Ibi byabaye ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ye ku baturage maze umwe mubacuruzi waruri gucururiza hafi y’aho biyamamarizaga agacuranga indirimo(Zateje urusaku)bisaba ko Dr.Frank aba ahagaritse kuvuga kuko urusaku rwayo rwatumaga abaje kumva ibigwi bye batumva ibyo avuga.

Nagahinda keshi n’umubabaro Dr.Frank Habineza yabajije Vice Mayor ati: “Ese vice Mayor hano ntabwo bubahiriza amategeko bigeza naho babangamira abantu bari mubikorwa byo kwa mamaza.

Vice Mayor yahise ahaguruka ajya kureba uwo muturage wacuranga kugirango amuhagarike ibikorwa byo kwa mamaza bibashe gukomeza.

Si ubwambere Dr.Frank agaragaje ko abangamirwa n’abamwe mu bayobozi bo munzego z’ibanze(Uturere).

Ibi bije bikurikira ibyo mu karereka Ngoma aho Dr.Frank mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Karere ka Rubavu yasabye ko Nyobozi y’Akarere ka Ngoma ko iseswa yose kuko yamubangamiye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Dr.Frank ageze mu Karere ka Rulindo asuhuza abaturage baje kumva imigabo n’imigambi ye.

Dr.Frank na Vice Mayor wa Rulindo na  Madame we ubwo bakirwaga n’abaturage ba Rulindo.

Abaturage bari bitabiriye kumva imugabo n’imigambi ye biganjemo urubyiruko.

Dr.Frank yahawe impano n’abanya Rulindo ku mwereka ko bamwiahimiye .