Twiteguye kubaka uruganda rutunganya Peteroro mu Rwanda

Ku munsi 8, wo kwa mamaza umu kandida Perezida wa Green Party Dr.Frank Habineza, ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya, Bwana  IYAKAREMYE Innocent Ukuriye Intara ishyaka Green Party mu Ntara y’Amajyepfo umwe mubari kwiyamanariza kuzaba Depite ubwo yagezaga kubanya Kabaya imigabo n’Imigambi ishyaka rifite yababwiye ko baramutse batsinze amatora ko murwego rwo kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa ko bazubaka uruganda rutunganya Peterori mu Rwanda maze u Rwanda rube rubaye igihugu cyambere mu Afrika rugize uruganda rutunganya Peterori.

Yagize ati:” Ese mwaba muzi impamvu ibiciro bihora bizamuka, ujya kugura isukari bati Essance yarazamutse, wajya kugura umunyu ugasanga wazamutse bati ni Essance yazamutse.

Ati ese uramutse ugiye kugura isukari yagurwaga 2000 ukumva ngo yagabanutse iri ku 1000 cyangwa 800Frws ntibyagushimisha!

Ati: ” Green Party rero ije ari igisubizo kuribyo bibazo tukaba duteganya ko dutsinze amatora tuzubaka uruganda rutunganya iyo Peterero n’ibiyikomokaho maze bizagabanye ibiciro ku isoko.

Yakomeje abwira abaturage ba Kabaya ko impamvu ibiciro bikomeza kuzamuka ni uko abazungu baza kuyicukura iwacu mu Africa bakayitwara iwabo bamara kuyitunganya ikagaruka iwacu yahenze.

Ishyaka Green Party riri kwa mamaza abadepite 50 bemejwe na Komisiyo y’Amatora mu Rwanda NEC.