U Bufaransa: Ubuhamya bw’uburyo abakozi ba Ambasade b’Abatutsi batereranwe.
Ingingo igaruka ku buryo Abanyarwanda bakoreraga Ambasade y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batereranwe, iracyatanga isura itazibagirana ku ruhare rw’u Bufaransa nubwo hashize imyaka 30 ibaye.
Ubuhamya bushya bwatanzwe na Béatrice Kabuguza wari umaze imyaka 13 afite inshingano z’Umunyamabanga w’ushinzwe ubutwererane n’ibikorwa by’umuco, Michel Cuingnet.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Kabuguza yari afite imyaka 35 y’amavuko. Mu nkuru y’ikinyamakuru Mediapart yo ku wa 17 Mutarama 2024, yahamije ko kimwe n’abandi bakozi b’Abanyarwanda muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, yatereranwe.
Kubera iki u Bufaransa banze guhungisha abakozi babwo?
Impamvu u Bufaransa bwanze guhungisha abakozi babwo b’Abanyarwanda ubwo Jenoside yakorwe Abatutsi yabaga, ziracyari urujijo.
Ubu burangare bwagaragajwe mu kirego imiryango y’abarokotse Jenoside n’iy’abahitanywe na yo batanze, bashinja leta y’u Bufaransa muri Mata 2023.
Inkuru dukesha igihe iti Aba barimo abahoze ari abakozi b’ihuriro ry’abadipolomate b’u Bufaransa. Mu banengwa harimo n’uwahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa, Jean-Michel Marlaud.
Kabuguza utari yarigeze kugira icyo avuga ku bijyanye n’uko Abatutsi bari abakozi bo muri Ambasade y’u Bufaransa batereranwe, uyu munsi yanze gukomeza guceceka.
Kuri we kubahungisha nta kibazo cyari kirimo nk’uko byavuzwe na Ambasaderi Jean-Michel Marlaud mu gitabo yasohoye mu 2022 yahaye umutwe ugira uti “Kuvuga ibitavugwa.”
Ku birebana n’abakozi b’Abanyarwanda, yavuze ko kubageraho byari bigoye kandi ko nta gahunda yo kubahungisha yari ihari.
Kabuguza yavuze ko ku wa 7 Mata 1994, nyuma y’umunsi umwe indege y’uwahoze ari Perezida Juvénal Habyarimana ihanuwe, bikavuga ko ari yo mbarutso ya Jenoside, abakozi b’Abatutsi bakoreraga Ambasade y’u Bufaransa batangiye kugirirwa nabi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe yari atuye ku Muhima, amezi atandatu mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba.
Ati: Nagumye mu rugo kuko gusohoka bitari byemewe. Iyo bitaba ibyo nari kugerageza kujya kuri Ambasade cyangwa kuri Kiliziya. Ubwicanyi bwari bwatangiye. Nari nihishe numva radio, ni bwo buryo nabashaga kumenya amakuru. Abaturanyi bari bataramenya neza, nacunganaga n’ubuzima bwanjye kuri ibyo.
Abandi bari barahunze ingo zabo birukanywe n’abaturanyi babo babishishikarizwaga binyuze mu butumwa bwacishwaga kuri Radio-télévision des Mille Collines (RTLM) bubakangurira gutsemba inyenzi.”
Amakuru atanga ahura n’ayatanzwe n’abandi barokotse Jenoside barimo uwahoze ari umukozi w’ikigo ndangamuco cy’u Rwanda n’u Bufaransa (Centre d’échanges culturels franco-rwandais cyahindutse Institut français), Vénuste Kayimahe, mu gitabo cye “France-Rwanda: les coulisses du génocide. Témoignage d’un rescapé” cyasohotse mu 2001.
Ubu buhamya bukomeza buvuga ko ku wa 8 Mata, nyuma y’inkuru y’iyicwa ry’abajandarume babiri b’Abafaransa n’umugore w’umwe muri bo, ubutegetsi bw’u Bufaransa bwafashe umwanzuro wo gucyura abaturage babwo.
Ni bwo hatangijwe ‘opération Amaryllis’ kuva ku wa 9 kugeza ku wa 14 Mata 1994, Abafaransa bakaba barakusanyirizwaga kuri École francophone Antoine-de-Saint-Exupéry mbere yo kugezwa ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Abakozi b’Abanyarwanda ntibigeze batekerezwaho.
Jean-Michel Marlaud yavuze ko ‘opération Amaryllis’ yari igamije gucyura Abafaransa, ko ikibazo cy’Abanyarwanda kitigeze kigaragazwa.
Ku rundi ruhande ariko Kabuguza yavuze ko abakozi ba ambasade n’ibigo byari biyishamikiyeho b’Abanyarwanda bari baratanze imyirondoro yabo yashobora koroshya igikorwa cyo kubahungisha mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Ati“Twari twarujuje amafishi agaragaza aho dutuye. Ubwanjye nagize uruhare mu gutunganya izo nyandiko. Twari twaragaragaje neza aho dutuye ku buryo byari byoroshye kutugeraho.”
Ibi bishimangirwa na Vénuste Kayimahe wahamije ko yagerageje guhamagara muri ambasade inshuro ebyiri akoresheje telefone y’ikigo yayoboraga, ariko hakabura umwitaba.
Abasirikare b’u Bufaransa bari mu bikorwa byo gucunga umutakano i Kayove mu Majyaruguru y’u Rwanda muri Kamena 1994