Kwibuka: Mata 1994, Umunsi mubi cyane wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu Gihugu.

Dr. Jean Damascène BIZIMANA

Mu muhango wo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA, atangaza ko  Itariki ya 21 Mata 1994, ni wo munsi mubi cyane wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu Gihugu.

Ibi akaba yabitangarije mu muhango wo kwibuka abatutsi bishwe bo mukarere ka Nyamagabe i Murambi.

Yagize ati: Uyu munsi niwo munsi wabaye mubi ku batutsi kuko aribwo hishwe batutsi benshi mu gihugu aho abarenga 250,000 biciwe ahantu 34 kuri uwo munsi cyane cyane mu Majyepfo.

Munyakazi Sadate kurukuta rwe rwa twitter yagaragaje ko iwabo muri Ntongwe ko hishwe abatutsi barenga ibihumbi mirongwitandatu.

Yagize ati: Abatutsi barenga 250 000 bishwe mu gihugu hose umunsi umwe, uwo munsi iwacu mu MAYAGA YA NTONGWE hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 60; wari umunsi w’imperuka y’Abatutsi ( Tariki 21 MATA 1994 ) abishi ruharwa, amashitani yuzuye ubugome, yarishe ariyongeza, arananirwa araruhuka, ariyongeza.