Umuyobozi wa Group School Hope Rubavu akaba n’Umuhanzi w’Injyana ya Hip pop yatanze Kandidature ye

HABIMANA Thomas aka Thomson

Umuyobozi w’Ishuri Group School Hope Eubavu, akaba  n’ubuhanzi mu njyana ya Hip Hop bwana Habimana Thomas aka Thomson, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Habimana uvuka mu mu Karere Muhanga, akaba abarizwa mu Karere ka Rubavu kuko ariho akorera atabgaza ko kuba amaze igihe mu burureI ko bimuha ubunararibonye muri Politike y’U Rwanda.

Yagize ati: ” Ntabwo waba mu burezi utari umunya Politike”, mbere yo kuba umuyobozi w’Ikigo Hope nari maze imyaka 13 ndi umurezi, murumva ko mfite uburambe muri Politike ndetse no kwegera abaturage.

Yakomeje avuga ko kuba umurezi bituma uhura n’Abaturage ndetse n’urubyiruko cyane cyane batandukanye bikaguha ubunararibonye muri Politike.

Ndateganya kuzafasha urubyiruko mu kwiteza imbere dore ko urubyiruko nsa nkaho nirirwana narwo nzicyo rukeneye.

Bwana Habimana Thomas atangaza ko ataje guhangana n’abandi ko ahubwo nk’ukiri muto ko yifuza gukomeza kurinda ibyagezweho kuko ababigezeho bari urubyiruko rutari igito none nawe akaba yifuza gutera ikirenge mucyabo.

Ati ” Kabone n’ubwo ntagirirwa icyizere uyu mwaka ntabwo nzacika intege kuko ndacyari muto, ndacyafite ibyiringiro ko no mu bindi bihe bizaza nazagera kunzozi zanjye niyumvisemo nkiri muto ko byibuza atangiye neza bikomje gutya byaba ari intambwe nziza.”

Habimana yanavuze ko kuriwe gushaka ibyangombwa ko nta mbogamizi yahuye nazo.

Akomeza avugako umwanya wa Perezidakwariwo wamuha uburyo bwiza bwo gufata ibyemezo byatuma hakomezwa kurinda ibyagezweho.

Kuri ubu abakandindi 5 nibo bamaze gutanga kandidature yabo kumwanya wa Perezida wa Repubulika aribo:

1. HE.Paul Kageme wa FPR

2. Frank HABINEZA wa Green Party

3. Herman : Umukandida w’Igenga

4. Innocent HAKIZIMANA: Umukandi wigenga.

5. HABIMANA Thomas aka Thomson