Abakandida ku mwanya wa Perezida batanzwe n’amashyaka ni 2 naho abigenga ni 7

Perezida wa Komisiyo y’Amatora

Madame Oda Gasinzigwa ukuriye Komisiyo y’Amatora mu Rwanda NEC atangaza ko igikorwa cyo kwakira kandidature ko cyagenze neza kuva ku munsi wa mbere kugeza gisojwe,

Mukiganiro n’Abanyamakuru ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora NEC yatangaje ko abakandida ku mwanya wa Pereizda batanzwe n’amashyaka ari 2 aribo Perezida Paul Kagame wa FPR na Frank Habimana wa Green Party mugihe abakandida bigenga bo bagera kuri 7 aribo Herma Manirareba, Dianne Rwigara, Innocent Hakizima, Mbanda Jean, Habimana Thomas, Barafinda Sekikubo Fed na Mpayimana Philippe

Naho amashyaka yatanze abakandida ku mwanya w’aba depite ni 6 ariyo FPR, Green Party, PSD, PL, PS Imberakuri na PDI.

Madame Oda Gasinzigwa akaba yatangaje ko kuri ubu nta muntu wemerewe kuba yatangira kwiyamamaza cyangwa kujya gusaba imikono abanyarwanda kuko byarangiye, ndetse anaboneraho gusaba abatanze kandidature ko batakora ibikorwa byo kwiyamamaza kuko hataratangazwa abemerewe.