Umwimukira wambere avuye mu Bwongereza yageze Kigali

  •  Umuvugizi wungirije wa Guverinoma w’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye umwimukira uturutse mu Bwongereza, ariko ko uburyo yakiriwemo budahuye n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu kwakira abimukira.

Uyu mwimukira yavuye mu Bwongereza ku wa Mbere tariki 29 Mata. Yari yarageze mu Bwongereza mu buryo bwemewe n’amategeko, igihe cyo cyo kuba mu gihugu kirarangira, atangira gusaba ubuhungiro ariko aza kubwimwa.

Mukuralinda yavuze ko “yaje mu Rwanda ku bushake abisabye”. Ati “Igihe yari yahawe cyarashize, asaba ubuhungiro nabyo biratangira kugera ku ndunduro ntibamwemerera. Urumva we yahageze mu buryo bwemewe n’amategeko, icyari gisigaye ni ukuvuga ngo subira iwanyu.”

Aho kugira ngo asabwe gusubira mu gihugu cye, yahisemo gusaba kujya mu Rwanda arabyemererwa, ariko nabwo kwemererwa bigomba gukurikiza amategeko.

Ati “Niba aje no mu Rwanda, dosiye tugomba kuyirebaho, tukavuga ngo uyu yakwakirwa, agasaba ibyo asaba bigasuzumwa. Ntaho bihuriye n’ariya masezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza kuko bo ni abantu bageze ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagahita bazanwa mu Rwanda, dosiye zabo zikaba ariho zigirwa.”

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko “Uriya we dosiye yigiwe mu Bwongereza, ageze igihe bamwangiye ati ndashaka kujya mu Rwanda.”

Mukuralinda yasobanuye ko uburyo uwo mwimukira yakiriwemo, ari kimwe n’uko n’undi wese ashobora kuvuga ko ashaka kujya mu Rwanda, hanyuma ubusabe bwe bukigwaho