Mu mahanga: Abanyeshuri ba College Christ Roi bitabiriye irushanwa rya Robo i Houston

IAbanyeshuri ba College Christ Roi bitabiriye irushanwa rya Robo i Houston

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abanyeshuri 10 bo muri Koleji ya Kristu Umwami (CXR) y’i Nyanza bitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye rya robo mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas.

Abo banyeshuri barimo abakobwa bane n’abahungu batandatu nkuko Radiyo Ijwi rya Amerika ryabitangaje.

Amakipe y’abanyeshuri agera kuri 600 aturuka mu bihugu bitandukanye byo kw’Isi ni yo ari kurushanwa.

Ku munsi wa Mbere w’irushanwa, abanyeshuri bo mu Rwanda bitabiriye irushanwa, ntibashoboye kuboneka kuko bagombaga kwitoza imbere y’akanama nkemuraka, ni amahirwe batagize nkuko byagarutsweho n’umuyobozi uyoboye itsinda ry’abitabiriye irushanwa.

Mu bihugu by’Afurika harimo Afurika y’Epfo, Misiri n’u Rwanda. Diane Uwasenga Senghati, umuyobozi ushinzwe urwego rw’igihugu rw’ikoranabuhanga mu burezi, waherekeje abanyeshuri, yatangaje ko abanyeshuri barimo kwitwara neza.

Yagize: “Urabona ko barimo kwitwara neza nta bwoba bafite, barakora nkuko basanzwe bakora, barashyiramo imbaraga nyinshi birumvikana kugira ngo bashobore kuza guhagarara neza uko bashoboye kandi hari ibyo barimo kwigira ku bandi.”

Mbere y’uko amarushanwa atangira, Uwasenga yahamije ko abanyeshuri bahawe umwanya wo kwitoza kuko mbere batagize ayo mahirwe biturutse ku mpamvu zo gukererwa kwitabira amarushanwa.

Hasobanurwa ko ubukererwa bwaturutse ku rugendo rurerure bakoze kugira ngo bagere muri Amerika.

Inkuru dukesha imvaho nshya ikomeza ivuga ko Uwayisenga yishimira ko u Rwanda rwashoboye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Robo kuko hari ibindi bihugu bitashoboye kwitabira.