Tariki ya 20/4/1994, Uwari perezida wa Leta y’abicanyi yagiye muri Komini Ndora na Shyanda muri Gisagara akangurira Abahutu kurimbura Abatutsi. Kuri uwo munsi mu Mujyi wa Butare, perefe Nsabimana wari waraye yimitswe na Sindikubwabo yakoresheje inama ya perefegitura, ikaba yari igamije gutegura uburyo Jenoside yagombaga gukorwa muri perefegitura ya Butare.
1. Iyicwa ry’Umwamikazi Rosalie Gicanda mu mujyi wa Butare
Tariki ya 20/4/1994 nibwo Umwamikazi Rasalie Gicanda yishwe. Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya (ESO) « École des Sous-Officiers”. Muri Jenoside, Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Lt Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Kapiteni Nizeyimana yategetse abasirikari kwica umwamikazi Rosalie Gicanda. Mu baje mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Lt Bizimana, bitaga “Rwatsi”, Lt Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka. Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya.
Harimo kandi Uzamukunda Grace. Uyu yararashwe ariko ntiyapfa, yaje kurokoka apfa nyuma ya jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba yari umukobwa wa Jean Damascene Paris, akaba ari nawe watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.
Kapiteni Nizeyimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.
Lt Colonel Muvunyi yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.
2. Abatutsi biciwe kuri Kiliziya ya Mugombwa, Gisagara
Hagati ya 19-20/4/1994, kuri Kiliziya ya Mugombwa, mu Karere ka Gisagara, hari hahungiye Abatutsi b’ibyari Amakomini ya Muganza na Kibayi, Nyaruhengeri, abari batuye ku musozi wa Nyange hafi y’akagezi ka Kabogobogo. Padiri mukuru wayo, Titiano PAGOLALO w’Umutaliyani yafungiranye Abatutsi mu Kiliziya, imiryango yose ashyiraho ingufuri aha imfunguzo umucuruzi w’umwicanyi wo muri centre ya Mugombwa witwaga BYIYINGOMA. Interahamwe n’abasilikare bahageze baciye imiryango ya Kiliziya bakoresheje imbunda na grenade, bazana lisansi baratwika.
Kuri paruwasi ya Mugombwa, haguye abatutsi bagera ku 26,700. Abayoboye ubwicanyi muri ako gace ni NDAYAMBAJE Elie wari Burugumestri wa Komini Muganza, SINGIRANKABO Viateur wari Konseye, RWAKARONKANO, BYIYINGOMA, BIGIRIMANA Petero wari umuserire, MUKUNDIYE Yohani wari ukuriye Interahamwe, KABIRIGI Antoine, HABIYAMBERE Céléstin, MBARUSHIMANA Emmanuel, MUNYANEZA Théobald n’abandi. Hari inkambi y’impunzi z’abahutu b’abarundi mu Kagari ka Saga, nazo zagize uruhare rugaragara mu kwica Abatutsi b’i Mugombwa.
Izo mpunzi z’abarundi zakoze Jenoside, zafashwaga n’Umufurere w’Umubiligi witwaga Constant Julius GOETSCHALCKX alias Stan wo mu Muryango w’Abafurere b’Urukundo (Freres de la Charite) bo muri Groupe scolaire i Butare. Uyu mufurere yari inshuti ya burugumesitiri NDAYAMBAJE na NYIRAMASUHUKO akaba yaranagiye muri TPIR mu mwaka wa 2008 gutanga ubuhamya bwo kubashinjura. Furere Stan yagize uruhare mu gufatanya n’abajejnosideri kwica impunzi z’abatutsi zari muri Kilizya ya Mugombwa.
Muri Nyakanga 1994, Frere Stan yavuye mu Rwanda, ajya i Kigoma muri Tanzania ahashinga ishuri ry’impunzi z’abanyarwanda, akajya anaryakiriramo inshuti ze z’abasilikare ba ex-FAR n’abanyanpolitiki barimo abakoze Jenoside. Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa 99 Ugushyingo 2009 (S/2009/603) yagaragaje Frere Stan ko ari umwe mu bihaye Imana bakomeje gufasha FDLR mu mugambi wayo wo guhungabanya u Rwanda.
Elie NDAYAMBAJE yakatiwe igifungo cy’imyaka 47 y’igifungo n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
3. Iyicwa ry’Abatutsi, Busekanka, Umurenge wa Nkanka, Rusizi
Busekanka ni ku kiyaga cya Kivu, ku cyambu kiva Nkanka kijya ku Nkombo no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Haguye Abatutsi bishwe bahunga bajya muri Zayire, abandi bakaba barabakuraga mu ngo zabo bakajya kubicira ku Kivu.
Aha hantu nta bariyeri yari ihari, ahubwo interahamwe zo mu Kagali ka Kangazi, iyo zabonaga Abatutsi bahunze zahitaga zivuza induru zikamanuka.
Ku Busekanka, Abatutsi ba mbere bahiciwe kuwa 20/04/1994 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gicurasi 1994. Interahamwe zaho zicaga Abatutsi n’ubugome bwinshi kuko hari abo bahambiraga amaguru n’amaboko bakabajugunya mu Kivu, abandi bakabatema amaguru bakanabakuramo amaso bakabata mu Kivu bakiri bazima ngo barebe uko bapfa.
4. Abatutsi biciwe RUTABO hiswe kuri CND, Umurenge wa KINAZI, Ruhango
Aho hantu hari haracukuwe icyobo kinini cyane barohagamo Abatutsi bamaze kwica ndetse hari n’abo barohagamo ari bazima. Iki cyobo cyacukuwe hafi y’amashuri abanza ya Rutabo gicukujwe n‘umwarimu wahigishaga witwaga NSABIMANA Jacques akaba yari perezida wa CDR muri komine Ntongwe, akaba yaravugaga ko ari icyobo by’ubwiherero.
Abatutsi biciwe ku kibuga cy’ishuri bari baturutse muri komine Ntongwe, Mugina, mu Bugesera n’ahandi. Nyuma yo kubica babajugunye mu cyobo hamwe n’abandi biciwe kuri bariyeri zitandukanye no mu nkengero. Icyobo bacyise CND ngo basange bene wabo b’inkotanyi. Bishwe n’abajandarume, interahamwe n’impunzi z’abarundi zari mu nkambi ya Nyagahama.
Bamwe mu bicanyi babigizemo uruhare rukomeye barimo Burugumesitiri wa komine Ntongwe KAGABO Charles na perezida wa CDR NSABIMANA Jacques n’abandi.
5. Abatutsi biciwe kuri paruwasi gatorika ya Nyumba, Komine Gishamvu
I Gishamvu hari Kiliziya ya Nyumba, seminari nkuru ya Nyakibanda na Komine Gishamvu na superefegitura Busoro. Iyo komini niyo iyavukagamo Jean Kambanda wari minisitiri w’intebe ya Leta y’abicanyi. Hahungiye Abatutsi baturutse muri Komine Kigembe, Runyinya, Nyakizu, Rwamiko, Mubuga na Gishamvu baraswa n’imbunda zari zishinze ku misozi yo hakurya ya Nyakibanda hagwa abari hagati ya 25,000 na 30,000.
Abamamaye muri ubwo bwicanyi ni KAMBANDA Pascal wari Burugumesitiri wa Komini Gishamvu, SIMBARIKURE Assiel wari Superefe wa Busoro, NZAVUGEJO Pierre Céléstin wari Assistant Medical ku kigo nderabuzima cya Busoro, KUBWIMANA Laurent wari umwarimu muri Groupe Scolaire, muri Jenoside yagizwe Superefe kuri Perefegitura, NSHIMIYIMANA Alexis yakomakaga ku Gisenyi, wari umukozi wa MINITRAPE, IYAMUREMYE Vianney wacurishije udushoka twinshi adukwiza mu baturage, GATABAZI Evariste wari umushoferi wa Komini, KUBWIMANA bitaga Cyuma wari Konseye wa Gishamvu, NYAMWASA Joseph wari umupolisi wa Komini Gishamvu, USHIZIMPUMU Jean wari konseye wa Segiteri Shori, NAMAHUNGU Martin wari umuzamu ku iposita, MURARA Gabriel wari umuganga i Butare, abatwa bayobowe na TABARO baturutse ku kibuye cya Shari, BARIRWANDA Marc wakoraga muri Banki ya Kigali na murumuna we NDAYISENGA Samuel. SEKIMONYO yari afite imbunda yarashe Abatutsi benshi.
Mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, hishwe abapadiri b’Abatutsi, abaseminari b’Abatutsi n’impunzi z’Abatutsi zari zahahungiye. Mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi harimo Padiri Tadeyo Rusingizandekwe, ukomoka I Kibeho, akaba yari umwarimu muri seminari nkuru ya Nyakibanda.
6. Abatutsi biciwe kuri ADEPR Shagasha, Gihundwe
ADEPR Shagasha, rwari urusengero rw’Abarokore kandi rwasengeragamo abakirisitu benshi harimo n’Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi bahahungiye; Abatutsi bahungiye hano ni Abana n’Abagore kuko Abagabo iyo bahagera bari kwicwa.
Muri uru rusengero hahungiyemo Abagore n’Abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera taliki ya 11/04/1994 Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa amazu; muri uru rusengero nubwo hahungiyemo Abagore n’Abana. Kuwa 20/04/1994 nibwo haje igitero simusiga, iki gitero cyaje n’imodoka kivuye kwica ku Nkanka bakaba baraje banazanye Essance yo kubatwikira munzu kubwa amahirwe irameneka batabatwitse.
Inkuru dukesha imvahonshya ikomeza ivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 Mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hatandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.