Raporo ya Banki y’Isi iheruka gusohoka yashimye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bizamura ubukungu ku kigero kiza ku buryo ubu buhagaze kuri 7.2%. Ikindi ni uko umusaruro mbumbe warwo nawo wazamutse ku kigero cya 5%, bitandukanye n’ibindi bihugu byo mu Karere ruherereyemo.
Banki y’isi yerekanye ko kimwe cya kabiri cy’ibihugu 75 byugarijwe n’ubukene ku Isi byabonye ko umusaruro rusange w’umuturage wiyongereye cyane ugereranyije n’ibihugu bikize mu mwaka wa 2020-2024.
1/3 cy’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo umusaruro rusange w’imbere mu gihugu ,GDP, kuri buri muturage waragabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’icyorezo cya Koronavirusi ku gipimo cya 7 % muri 2021 naho muri 2022 ugera kuri 3.7%.
Banki y’Isi itangaza ko muri rusange byibuze 25% by’abaturage bo muri Aziya y’Epfo na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara babaho ku kigero kiri munsi y’umurongo w’ubukene naho 90% bakaba bafite ubukene n’inzara ituma barya nabi bikagira ingaruka cyane ku bana.
bw’Afurika bavuga ko ari yo yatuma ishoramari rikorerwa muri Afurika ritanga umusaruro.
Inama izabera muri Kenya izitabirwa n’Abakuru b’ibihugu ndetse n’ubuyobozi bwa Banki y’Isi.
Muri rusange izaganirirwamo uko imishinga y’amajyambere y’ibihugu bya Afurika yatezwa imbere binyuze mu guhabwa inguzanyo izatangwa n’ikigega kitwa International Development Agency, IDA.
Banki y’isi ifite mukeba…
Zimwe mu mpinduka ziri kuboneka mu isi ku rwego rw’ubukungu muri iki gihe ni izamuka ry’ubukungu bukomeye bw’Ubushinwa.
Ubushinwa bwatangije Banki ikomeye ihuriwemo n’ibihugu biherutse kwihuza nabwo bikora icyo bise BRICS.
Ni Banki ifite ikicaro muri Brazil, ikaba yitwa New Development Bank, NDB.
Kuba Ubushinwa bufite uyu muvuduko mu bukungu, bituma ibihugu by’Afurika byifuza ko habaho ivugurura mu mikoranire yari isanzwe hagati yabyo na Banki y’isi.
Ibi bihugu hamwe n’ibyo muri Aziya bimwe na bimwe bivuga ko niba imikoranire na Banki y’isi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari itavuguruwe ngo ibi bihugu bihabwe ijambo mu mishinga ibiteza imbere, bizareba uko byakorana n’Ubushinwa.
Ubushinwa bushimirwa ko butagorana mu by’ishoramari n’inguzanyo, ariko ku rundi hakaba abavuga ko iyi mikorere ituma bwigarurira Afurika binyuze mu kuyiguriza cyane ikabura ayo yishyura hanyuma ibihugu bikaba ingaruzwamuheto y’Ubushinwa mu gihe kirekire.
Injuru dukesha taarif.rw ikomeza ivuga ko Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse guha itangazamakuru yabwiye umunyamakuru wo mu Buyapani wari waje muri iki kiganiro ko imikoranire y’u Rwanda n’ibihugu bya Aziya harimo n’igihugu cye ari myiza.
Yavuze ko ari imikoranire itagora buri ruhande.