URETSE KUBA ABASHOFERI B’AMAKAMYO NTAKINDI BAGEZEHO/PEREZIDA KAGAME

NABASABYE KO MUMBWIRE UWAHUNZE U RWANDA
UGENDA AVUGA NABI IGIHUGU CYE UMWE UMEZE NEZA
PEREZIDA KAGAME.
Perezida Kagame ati nasabye ko hagira umbwira umuntu umwe mu
bahunze u Rwanda wirirwa urusebya, arutuka ubayeho neza, ufite akazi
keza ureste gutwara ikamyo gusa niko kazi bagira.
Ati kubona umuntu yari Profeseri muri Kaminuza kuri ubu akaba
asigaye atwara Ikamyo harya ubwo ni ukwihesha agaciro, iyo arangije
akazi ahembwa umugati (Hamburger).
Perezida Kagame yakomeje avuga ko aba bahunga igihugu iyo bageze
hanze ntakazi baba bafite uretse kwirirwa batuka u Rwanda no
kurusebya bakabona guhembwa.
Ati: Iyi isi uko iteye igenda ihinduka, hari uwavuye inaha yirukanka
avuza induru ati u Rwanda ni rubi, ntawusinzira, ntawugira icyo akora
no mubihugu bikize baramugaburira, Perezida ati erega naho
mwirukankira barabarambiwe kukio nabo bafite ibibazo byabo
bibagoye.
Perezida ati abobo se bazagera aho babahambire babagarure iwabo,
babatugarurirre ati ni ubundi bahembwa ubusa, ni ubwo aba bagenda
basebya u Rwanda bigeraho bikagaragara ko ibyo bavuze ari ukubeshya
aha niho yahereye abaza abari bitabiriye iyi nama nkuru
y’umushyikirano ati “Ni mumbwire umuntu umwe basi wabigiriyemo
amahirwe bikamukiza ureste ko birirwa barwata ikamyo”
Ati: Muri 500 bagiye bavuza induru babeshya mumbwire umwe
wagize amahirwe muribyo, ese yavanyemo iki ni ubu
ntimuramubwira” yanahaye umukoro abari baraho ati mu mushakishe
ariko muzamumbwire. Ati: “ Abari ba Profeseur ubu baratwara
amakamyo ati ariko nahano iwacu hari amakamyo”.

Ati birababaje kugenda ibirometero ibihumbi 10 uhunga igihugu wari
ufite akazi keza ubayeho neza akajya muri America gutwara I kamyo.
Hakizimana John ni umwe mu banyarwanda baba mu Bubiligi
waganiriye na zakwetu.com tumubajiji ku mibereho y’aba bahunze bari
muri opposition irwanya Leta y’u Rwanda uko babayeho ati,
Ati: Impamvu babayeho mubuzima budafatitse bakora akazi twakwita
ka fake ni uko inaha ayo mashuri yabo baba bafite aho iyo bageze inaha
bafatwa nkabatarize ntagaciro aba afite, abazungu amashuri yacu
ntagaciro bayaha bitandukanye n’uwavukiye inaha akahigira”
Gen James Kabarebe ati abarwanya Leta y’u Rwanda barimo ibice 2
Igice cya mbere ni abantu twari kumwe murugamba rwo kubohora
igihugu ariko aho kimaze gufatwa bananiwe kwisanga kuzuza
indangagaciro zikenewe kugirango bakomeze murugamba rwo kubaka
igihugu cyacu.
Ati:“ Imico yabo mibi yatumye bananirwa kwisanga mu kuzuza
indangagaciro zikenewe kugirango bakomeze murugamba rwo kubaka
igihugu cyacu, bahitamo kuruvamo batangira guhimba ibyo babeshyera
igihugu no kwiga uko bakomeza kurwanya igihugu.
Inama y’igihigu y’umushyikirano yatangiye ku taliki 23-24 Mutarama
2024.
Inkuru ya Kanani Seif.