Congo: SADC iri kwigisha FARDC kurasisha imbunda za rutura zizayifasha kurasa M23

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bwatangaje ko ingabo zabwo ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zikomeje imyitozo n’Ingabo za Congo yo kurashisha imbunda ziremereye.

Ubu butumwa bwanyujije ku rukuta rwa X, aho ubunyamabanga bwa SADC bwanditse ko mu gusohoza inshingano z’ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zikomeje gutanga amahugurwa yihariye ku ngabo za FARDC.

Bari mu myitozo ku bijyanye no gukoresha intwaro cyane cyane imbunda zirasa kure, ‘Artillery’.

Aya mahugurwa akaba agamije kuzamura imikorere y’ingabo za FARDC.

SADC kandi yanditse ko Major Gen. Monwabisi Dyakopu, Komanda w’ingabo za SAMIRDC yasuye ibirindiro by’ingabo biri i Masisi atera ingabo mu bitugu ingabo zikomeje urugamba rwo guhangana na M23.

Inkuru dukesha umuseke.com ikomeza ivuga ko, tariki ya 15 Ukuboza 2023 ni ubwo ingabo za SADC zageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu biwugize byafatiwe muri Namibia tariki ya 8 Gicurasi 2023.

Izi ngabo zigizwe n’ingabo za Afurika y’Epfo, iza Malawi n’iza Tanzania zikomeje guhangana na M23 mu Burasirazuba bwa Congo.