Nta muntu uzongera kwishyurira Permis ngo yongererwe agaciro

Ku munsi wa gatatu wo kwiyamamaza ishyaka Green Party ubwo ryageraga mu karere ka Kayonza, Kandida depite Jean Claude NTEZIMANA yabwiye abari baje kumva imigabo n’imigambi bya Green Party ko bafite intego yo gukuraho ko gera kwishyura Permis ngo yongererwe agaciro.

Yaguze ati:” Green Party ntijya ibeshya kuko ibyo yemereye abaturage 2018 biyamamza byarakozwe ati rero ni ubu dufite gahunda yo gukuraho kongerera agaciro Permis no kwishyura.

Ati rero nta muntu uzongera kwishyurira Permis ye ngo yataye agaciro tuzabikuraho, ni dutsinda amatora tuzabigeraho.

Ntabwo umuntu agomba guhora yishyurira Permis ye yakoreye akayibona imuvunnye barangiza ngo yataye agaciro.

Nk’uko twavuganiye ku kibazo cya Mituel ko umuntu wishyuye agomba guhita avurwa bigakunda, tugasaba kongeza umushahara wa Mwarimu n’abasirikare bigakunda, ntabwo tuzananirwa gukuraho iki kintu cyo guhora twishyura Pemis.

Ubusanzwe Permis igira agaciro k’imyaka 5 yarangira ukajya kuyongeresha agaciro wishyuye ibihunbi 10.