Depite Mukabagwiza Edda, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, yavuze ko uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahagaze muri iki gihe, bitanga icyizere ko nyuma y’imyaka 30 abantu biyubatse.
Yabigarutseho ejo ku wa Kane tariki 06 Kamena 2024 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyigo cy’Abafurere St Joseph mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko ubuyobozi bwiza bwatanze icyizere cyo kubaho, butanga umwanya wo kwibuka ndetse no kwiyubaka.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya Mukabagwiza yavuze ko gahunda yo kwibuka igira uko isana imitima y’abarokotse Jenoside.
Yagize ati: “Iyo ufite umutima wakomeretse, utarabashije gushyingura abawe, utarabashije kubahesha icyubahiro, murabyibuka gahunda yo kwibuka itangira yagendanye no gushaka aho imibiri iri abantu bakayishyingura, ibi byose muri iyi myaka 30 byagiye byubaka, bisana imitima y’abantu, bifasha umuntu kongera kubaho no kugira icyizere cyo kongera kubaho.
Biragaraga ko icyizere gihari kuko izo gahunda zose zashobotse.
Depite Mukabagwiza asanga uburyo abanyarwanda babanye, gahunda zo gutera imbere, ari mu mibereho myiza, ari mu bukungu ari no mu miyoborere byakomeje kubaka umunyarwanda kandi bimuha icyizere cyo kubaho.
Rutijana Innocent w’imyaka 55 warokokeye muri St Joseph, yabwiye Imvaho Nshya ko yishimira ko igihugu cyahindutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Igihugu cyariyubatse, cyubaka abana bacyo kitabavangura ubu igihugu kikaba kigeze kure. Iyo urebye urugendo twagenze rw’imyaka 30 usanga hari intambwe nini igihugu cyateye.
Ari abarokotse Jenoside bariyubatse mu nzego nyinshi zinyuranye, barize, abari bafite ibikomere baravurwa, igihugu kirabashyigikira ukaba ubona ko ubuzima bumeze neza.”
Rutijana avuga ko ibyabaye mu gihugu umuntu atabona uko asobanura aho yabonye umuturanyi yica mugenzi we, akica uruhinja, akica umuntu mukuru agashimangira ko ari urwango rukomeye rwari rufitwe n’abicanyi.
Yishimira ko igihugu gifite ubuyobozi bwiza bwafashe ingamba zuko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.
Meya w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko mu kigo cy’Abafurere hari ahantu hubashywe.
Yavuze ko mbere y’ihanurwa ry’indege Abatutsi bari baratangiye kwicwa ku Kibirira, Bugesera, i Murambi kwa Gatete, kwa Kajerijeri n’ahandi bityo ko ntawe ukwiye kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Nirera Marie Rose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, yavuze ko muri uyu murenge kuva 1990 kugeza 1992 Abatutsi batotezwaga ari nako bicwaga.
Ubuyobozi bw’Umurenge bushimira Abafurere ba Mutagatifu Yosefu bahishe Abatutsi nubwo byaje kwanga abicanyi bakica abari babahungiyeho.
Yavuze ko ku itariki 06 Kamena 1994 aribwo haje igitero cy’interahamwe zikica Abatutsi benshi.
Tariki 05 Kamena Inkotanyi zari zageze ku Mumena ngo zirokore abicirwaga muri St Joseph ariko zizitirwa na bariyeri ikomeye y’abasirikare ba Leta barindaga umuhanda werekeza Mont Kigali.
Nirera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwezamenyo, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imfubyi n’abapfakazi bitaweho, bamwe bubakirwa inzu abandi barasanirwa.
Ikiganiro cyatanzwe na Rtd Lt Col Nyirimanzi Gerard, yerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvenald ahubwo ko yateguwe.
Mu mashuri higishijwe ingengabitekerezo yo gutanya abantu yazanywe n’abakoloni.
Yagaragaje ko irangamuntu na yo yagize uruhare mu gutanya abanyarwanda.
Nyirimanzi avuga ko mbere y’ubukoloni mu Rwanda hari ubumwe, abanyarwanda bafatanya muri byose.
Nyirimanzi avuga ko hari amazina azwi y’abicanyi bishe abatutsi mu Murenge wa Rwezamenyo.
Mu bari ku isonga havugwamo Gasana, Batezumwami Yusufu, Kigingi wafatwaga nka Generali mu kwica Abatutsi, Swingi, Nyiramana, Yusufu, n’abandi bicanyi.
Ku rundi ruhande, yagaragaje ko hari abahishe bakanarokora abatutsi ku isonga Inkotanyi zahagaritse Jenoside na Gisimba wahishe abana bose atitaye ku bahigwa cyangwa abadahigwa.
Yakomeje agira ati: “Ntitwabura kudashimira umukobwa witwaga Laika wakoraga muri PNUD aho yagurishije inzu ye Interahamwe kugira ngo zishobore kumugereza abatutsi kuri Hotel des mille Collines.”
Nyirimanzi avuga ko igihugu kimaze gutera imbere kubera ko ngo abanyarwanda basubiranye ubumwe bwabo.
Inkuru dukesha imvahonshya ikomeza ivuga ko umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (Ibuka) mu Karere ka Nyarugenge washimiye Inkotanyi zakoze ibyananiye amahanga.
Unashima kandi ko hashize imyaka 30 hibukwa Abatutsi bazize Jenoside.