Ni muntora mu kwezi kwa 9 nzabagarurira Kaminuza bafunze Dr Frank i Ngoma

Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mukarere ka Ngoma ko ni bamutora azabagaruri Kaminuza yahabaga bafunze kuburyo ubu bameze nkabari mu bwigunge.

Yagize ati:Twumvise ko mwari mufite Kaminuza none ikaba yarafunzwe ubu abantu ba Kirehe na Ngoma musigaye mujya kwiga Nyagatare, turabizeza ko muramutse mudutoye tugatsinda mukwezi kwa 9, tuzahita tuyigarura.

Akomeza avuga ko kuba bafite Kaminuza ari byiza bigabanya izo ngendo ndetse ikanatanga akazi ku bacuruzi n’abakozi bandi.

Kaminuza yafunzwe yitwaga INATEK yafunzwe na Leta kuko itari yuzuje ubuziranenge.

Dr.Frank akaba avuga ko kuriwe nayigarura izaza ari iya Leta.

Dr.Frank ageza ijambo kubaje kumva imigabo n’imigambi ye

Abarwanashyaka ba Green Party bishimira Dr.Frank kuba ari kwiyamamza

Abaturage baje kumva imigabo n’imigambi ya Dr.Frank