Ubuyobozi Bw’Irimbi Rya Rusororo Bwavuze Ku Kiguzi Cyo Kuhashyingura

Ansélme Nkusi uyobora imirimo ikorerwa ku irimbi rya Rusuroro avuga ko iby’uko gushyingura umuntu bihenze, ko harebwa uburyo ikiguzi bisaba kigabanywa nk’uko biherutse gukomozwaho na Depite Ruku Rwabyoma, we avuga ko byose biterwa n’uko abantu bashyingura ababo baba bifuza kubaha icyubahiro.

Yabwiye RBA ko ubusanzwe gushyingura bijyana n’amarangamutima ya muntu bityo ko iyo umuntu ashyinguye uwe uko abishaka, ku kiguzi icyo ari cyo cyose, ntacyo biba bitwaye cyane cyane ko bituma ‘aruhuka’.

Hon Ruku Rwabyoma aherutse gushyigikira igitekerezo cy’umushinga w’itegeko ry’uko umubiri wa runaka wapfuye, wajya ushyirwa mu cyuma gituma wuma hanyuma hagashyingurwa ivu.

Kuri we, ibi byatuma uwatabarutse ashyingurwa neza kandi bidahenze abe basigaye.

Umushinga wo gushyingura ivu umaze igihe ariko nturatangira gushyirwa mu bikorwa. Ugamije kugabanya ubuso bw’ahashyingurwa kuko n’ubusanzwe ubutaka bw’u Rwanda ari buto.

Umushinga w’itegeko rishyiraho gutwika umurambo hagashyingurwa ivu watanzwe kera ndetse uhinduka itegeko.

Icyakora ntibirashyirwa mu bikorwa ku rwego byifuzwagaho kubera impamvu zitandukanye ariko ahanini zigendanye n’uko mu bitekerezo by’Abanyarwanda umuntu wabo wapfuye aba agomba kuba ahari mu buryo runaka ku buryo bajya no kumusura bakareba ifoto ye.

Kumutwika ntabwo barabyumva.

Guhindura iyi myumvire biri mu bigomba gukorwa kugira ngo iyi politiki igere ku ntego zatumye ijyaho.

Uko ibiciro byo gushyingura i Rusororo bihagaze…

Nkusi avuga ko hari ibyiciro n’ibiciro byo gushyinguramo bijyanye n’amikoro atandukanye ya buri muntu ushaka gushyingura uwe mu irimbi rya Rusororo.

Ahoroheje ha mbere ni ahacukurwa, hagashyingurwa byarangira hagashyirwaho itaka.

Aho naho harimo ibice bibiri. Aha mbere ni aho abantu byagaragaye ko badafite ‘gishyingura’, cyangwa ba nyiri umuntu batashobora kumwishyingurira ngo biyishyurire.

Nkusi ati: “ Iyo byemejwe n’ubuyobozi tumushyingurira ubuntu”.

Ikindi cyiciro cya kabiri abaje gushyingura umuntu wabo ahantu ha make bacibwa Frw 10,000.

Hejuru y’iki kiciro haza icya gatatu cy’aho imva icukurwa ikubakirwa inkuta za sima, igaterwa igipande cya sima yamara gushyingurwamo ikamenerwa béton hejuru nyuma igakorerwa finissage hariho n’ahazajya ifoto, abe bakishyura Frw 235,000.

Ansélme Nkusi avuga ko muri iki giciro abantu baje gushyingura uwabo bahabwa intebe 200 z’abaherekeje, ibyuma by’amajwi bifashisha basezera ku muntu, imashini yo kururutsa umurambo, amahema abantu bicaramo basezera ku muntu wabo n’ibindi nkenerwa.

Ni ngombwa ko abaturage bakomeza gusobanurirwa akamaro k’iyi politiki kandi hakagira urugero rubitangwaho kugira ngo bibere abandi imbarutso.

Sosiyete Sivile ibivugaho iki?

Evariste Murwanashyaka ukora mu mpuzamiryango y’uburenganzira bwa mungu, CLADHO, we avuga ko ibyo kuvuga ko gushyingura bihenze bitagombye kuba ikibazo kubera ko buri wese ashyingura uwe ku bushake no kubushobozi bwe.

Yunzemo kandi ko kuba hari abavuga ko bihenze akenshi biterwa ni uko amarimbi yahawe ba rwiyemezamirimo.

Kuri we iirimbi nka Rusororo ryagombye kuba ahantu ha Leta, aho yageneye abantu gushyingurwa kandi bigakorwa ku buntu.

Inkuru dukesha taarif ikomeza ivuga ko Evariste Murwanashyaka avuga ko kuba amarimbi amwe ari aya ba rwiyemezamirimo bituma kuyashyinguramo bigira ikiguzi kiri hejuru.

Ati: ” Nk’ubu rwiyemezamirimo ashobora gushyiraho ikiguzi runaka nka miliyoni Frw 3 kuko ari mu bucuruzi. Leta ikwiye kubifata nk’ibyayo, aho gushyingura ntihahinduke ahantu ho gukorera business, ngo bihende bamwe”.