Twageze mu Nteko shingamategeko batangira kudeta ubwoba

Ubwo Dr Frank Habineza yageraga mu akarere ka Kayonza mu murenge wa Kayoza yiyamamarizagamo mu karere ka Kayonza yakiriwe n’abaturage benshi bari baje kumva imìgabo n’imigambi ye.

Mwijambo ry’Umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabanje gushimira abaturage b’uyu murenge no kubabwira ko kuri ubu turi mugihe cyo kumva imigabo n’imigambo y’Abakandida bemejwe na komisiyo y’Amatora (NEC) bari kwiyamamaza maze buri wese akazihitiramo uwo ashaka yashyimye imigabo n’imigambi ye.

Yagize ati: “Reka mbanze mbashimire kuba mwitabiriye iki gikorwa cyo kuza kumva umukandida wemejwe na NEC kugirango muzabashe kwihitiramo uwo muzatora mwaramaze kumva imigabo n’imigambi yabo.

Dr. Frank Habineza nawe akaba yatangiye kugaragariza abanya Kayonza ko iyo ahageze aba ariwabo.

Yagize ati: Muri Kayonza mpafite amateka kuko 1994, niho hantu hambere nakandagije ikirenge ngitahuka, muri aka ga Santre niho hambere nakandagije ikirenge cyanjye dutahutse.

Muri 1995, nasubiye Uganda kurangiza amashuri y’isumbuye nyarangije nagarutse hano kuko mpafite imiryango, nkorera ingando Gishari zatujyanaga muri Kamunuza muri 1999.

Murumva ko aha ariwacu nanyongeye igare ndahazi neza cyane.

Yakomeje ababwira ko mu 2018 ubwo bazaga kwiyamanariza aha ibyo yabasezeranije byagezweho ku kigero cya 78%, ati ariki tugeze mu nteko turi kugaragaza ibibazo abaturage bafite batugejejeho hari abatangiye kudutera ubwoba.

Yagize ati: “Ubwo twageraga mu nteko inshingamategeko na mugenzi wanjye,dutangiye kugaragaza ibibazo abaturage bafite hari abataranyuzwe nibyo twavugaga batangira kudutera ubwoba ngo ni dukomeza kubivuga tuzirukanwa mu Nteko, tuzamburwa umugati twabonaga, ndababwira nti niba ari uwo mugati muvuga siwo naje gushaka hano nawuriye nkiri umwana ntawo nkeneye,niba ari n’imodoka nayo ntayo nkeneye, niba ari n’inzu ndayifite ntabwo naje hano gushaka ibintu ahubwo nazanywe no kuvuganira abaturage badutoye tugaragaza ibibazo bafite bishakirwe umuti bikemuke ntakindi cyatuzanye hano.

Ati rero banyarwanda ntabwo dufite ubwoba bwo kugaragaza ibibazo mufite kuko nicyo dushinzwe kubigaragaza no kugaragaza uko byakemuka Leta ikabishakira ibisubizo bigakemuka.

Akomeza abwira abanya Kayonza kwariyo mpamvu baje kubasaba amajwi dutsinde amatora mbe Perezida munatore n’aba depite turi kumwe tuzabashe kubakemurira ibibazo mufite.

Ntabwo tuzabatenguha kuko ibyo tumaze gukora birabaha icyizere ko n’ibindi tuzabigeraho mutugiriye icyizere mukadutora.

 

Abaturage bari benshi baje kumva Dr.Frank Habineza wa Green Party

 

Abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ya Dr Frank Habineza 

Abanyamuryango ba Green Party bamamza umukandida wabo