Twavangiwe n’inzego z’ibanze mu karere ka Ngoma batwicira gahunda yacu Dr.Frank

Ku munsi wa 3 wo kwiyamamaza aho ishyaka Green Party riri kwamamaza kandida Perezida Dr.Frank Habineza n’Abakandida Depite bayo.

Ni igikorwa cyaranzwe n’ubwitabire bw’abaturage benshi uretse mu Karere ka Ngoma.

Dr.Frank Habineza avugako kuba muri aka Karere abaturage batabyitabiriye cyane ko byatewe n’ubuyobozi bwabujije abaturage ndetse no kuba butubahirije amabwiriza ya Komisiyo y’Amatora.

Yagize ati: ” Inzego z’ibanze zatuvangiye zibuza abaturage kwitabira gahunda zacu ubwo abamamaza FPR bacaga mu baturage bamamaza FPR bababwira ko kwamamaza bitangira saa 14h.

Ubusanzwe amabwiriza ya Komisoyo y’amatora avuga ko bitemewe ko aba Kandida bahurira mu murenge umwe ku munsi umwe.

Uyu munsi Green Party ibaka yahuriye na FPR mu murenge umwe wa Ngoma ndetse  no mu kagari kamwe.

Green Party yagombaga gutangira kwamamaza saa 10h naho FPR ikaza kwiyamamaza saa 14h.

Dore amwe mu mafoto yaranzwe kwamamaza Green Party mu turere twa Ngoma na Kayonza.

Abarwanashyaka ba Green Party bishimira kwamamaza umukandida wabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayonza.

Abaturage bo mu murenge wa Ngoma nubwo bari bake ariko bishimiye umukandida Dr.Frank.

Kayonza bamwe bari buriye amazu kugirango babashe kureba umukandida Dr.Frank.