Ntabwo tuzongera kwiyamamariza mu mugongo w’abandi “Hon Amb. Fatou HARERIMANA”

Ku munsi wa gatatu Komisiyo y’Amatora yakira Kandidature z’abashaka kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida ndeste n’abadepite, kuri uyu munsi wa kabiri nibwo Ishyaka PDI ” ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi” rya Hon Sheikh Harerimana Mussa ryatanze Kandidature y’Abadepite bayo yifuza ko bazajya mu Ntekonshingamategeko umutwe w’Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Hon Fatou HARERIMAN atanga Candidature z’Abadepite ba PDI

Mugihe cya saa yine z’uzuye (10hr) n’igice mu ikanzu y’umweru n’umujidatandiyo w’icyatsi kibisi nk’ibara riranga Ishyaka rya PDI ateruye Burifikesi irimo inyandiko z’abakandida ba PDI bashaka kuziyamamariza kuri uwo mwanya, agaragiwe n’abarwanashyaka ba PDI barimo na Senateri Madame Hon Murangwa Hadidja nibwo bakiriwe na Perezidante wa Komisiyo y’Amatora Madame Oda Gasinzigwa maze atangira amushimira kuba PDI yitabiriye gutanga kandidature ku badepite ndeste amusaba ko yamushyikiriza ibisabwa abo bakandida.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI, rikaba ryatanze urutonde rw’abakandida Depite 55 bazarihagararira, Komisiyo y’amatora ikaba amumenyesheje ko ibyangombwa byatanzwe byuzuye.

Mukiganiro n’Abanyamakuru Ambasaderi Fatou Harelimana yatangaje ko igihe kigeze ngo PDI yigenge kubakandida depite ko batakongera guhekwa na FPR nk’uko byagiye bikorwa mu matora yabanje.

Yagize ati ” Igihe kirageze ko Ishyaka ryacu naryo riyamamaze ridafatanyije n’abandi nk’uko byagiye bikorwa mu matora, kuko kuri ubu tumaze kugira abayoboke bahagije muri buri Karere ndeste no munzego zifata ibyemezo, abujuje ibisabwa ndetse n’abize benshi.”

Akomeza avuga ko kuri ubu PDI itahekwa n’irindi shyaka nk’uko byakunze kuvugwa.

Ati” mukunze kumva ngo PDI barayiheka ariko ndagirango mbabwire y’uko ubu twacutse tutagihekwa arinayo mpamvu mubona twahisemo gutanga abakandida Depite tukazimamaza ukwacu ko tubifitiye ubushobozi”.

Ishyaka PDI (Ntangarugero muri Demokarasi) ryari risanzwe rifatanya na RPF Inkotanyi mu gutanga abakandida Depite kuri Liste imwe, rikaba ryari rifite imyanya 2 muntekonshingamategeko umutwe w’Abadepite aho banafite Vice Perezida w’Inteko bwana Sheikh Mussa Fazir Harerimana.